Nyamasheke: Bane bafatanywe amabalo atanu (5) y’imyenda ya caguwa

Ku wa Kabiri tariki ya 27 Nyakanga 2021 ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo abapolisi bakorera mu ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU) bafashe abantu bane bari bafite magendu y’imyenda ya caguwa barimo kuyinjiza mu Rwanda banyuze mu nzira zitazwi (Panya), bari bavuye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).

Abafashwe ni Ntamakiriro Elisa w’imyaka 30, Ndayishimiye Samuel w’imyaka 48, Ndayizeye Felicien w’imyaka 34 na Aimée Nyirandorwa w’imyaka 28. Bari bafite imodoka, bafatirwa mu Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Mahembe, Akagari ka Kagarama, Umudugudu wa Gabiro, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko bariya bantu bafashwe nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “Abapolisi bamaze kubona amakuru ya bariya bantu ko barimo kwinjiza magendu y’imyenda ya Caguwa banyuze mu kiyaga cya Kivu bategura igikorwa cyo kubafata. Iriya myenda yari kujyanwa mu isoko rya Mugonero riri mu Murenge wa Gishyita mu Karere ka Karongi. Abapolisi bashyize bariyeri mu muhanda Nyamasheke-Karongi bafata imodoka yo mu bwoko bwa minibisi yari itwawe na Ntamakiriro ari kumwe na kigingi we witwa Ndayishimiye, basanga harimo amabalo atanu y’imyenda ya caguwa”.

CIP Karekezi yakomeje avuga ko abo babiri bamaze gufatwa bavuze ko bari bahawe akazi n’uwitwa Nyirandorwa Aimée, umucuruzi w’imyenda mu isoko rya Mugonero. Nyirandorwa yahise ashakishwa arafatwa, afatwa ari kumwe na Ndayizeye bari biteguye gupakurura iyo myenda.

CIP Karekezi yashimiye abaturage bafashije Polisi gufata abo bantu binyuze mu gutangira amakuru ku gihe. Yaburiye buri muntu wese ucyijandika mu byaha ariko cyane cyane mu bucuruzi butemewe n’amategeko bwambukiranya imipaka.

Yavuze ko ababikora n’abatekereza kuzabikora nta mahirwe bazagira kandi nta mwanya bafite mu Rwanda kubera imikoranire myiza n’abaturage mu kwicungira umutekano.

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Bwishyura kugira ngo hakorwe iperereza. Ni mu gihe imyenda yajyanywe mu biro by’ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro ishami rya Karongi.

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara. Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu na yo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

isoko rya mugonero ntabwo riri mukarere kakarongi ahubwo riri mukarere ka nyamasheke umurenge wa mahembe

NYANDWI SIMEON yanditse ku itariki ya: 30-07-2021  →  Musubize

Banyiri modoka barsgowe.imodoka itezwa cyamunara aha niho haba a karengane keretse iyo modoka itwawe,na nyirayo aho byakumvikana naho umushoferi!!ibaze imodoka yali itwaye amabaro cyangwa imwe yaritwaye gaz Rusizi umushoferi akoze amakosa imodoka ngo igomba gutezwa cyamunara nyirayo ntaho ahuriye nabyo aha bazahige neza nyiri modoka ntakazire,ibyaha byakozwe nundi muntu

lg yanditse ku itariki ya: 28-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka