Nyamasheke: Bafite ipfunwe ry’umwanya bajeho mu mihigo

Habyarimana Jovith ushinzwe Ubutegetsi n’Abakozi mu Karere ka Nyamasheke, ubwo batahaga inyubako nshya ya Sacco ya Gihombo kuri uyu wa 15 Kanama 2015 yavuze ko nta shema kakuye mu kuba umwaka ushize kari ku mwanya wa 17 none kakaba kaje ku wa 16 mu mihigo ya 2014-2015.

Yagize ati “Nta muturage wacu wishimiye umwanya turiho. Wenda hari abaturi inyuma bashobora kwifuza kugera ku mwanya wacu ariko tuzi neza ko nta shema duterwa n’uriya mwanya, hari igikwiye gukorwa kugira ngo tuzamuke.”

Habyarimana Jovith, Umukozi w'Akarere ka Nyamasheke ushinzwe Ubutegetsi n'Abakozi, asaba abaturage kwigarurira ishema umwaka utaha w'imihigo.
Habyarimana Jovith, Umukozi w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe Ubutegetsi n’Abakozi, asaba abaturage kwigarurira ishema umwaka utaha w’imihigo.

Habyarimana yabwiye abaturage bo mu Murenge wa Gihombo iyo Sacco iherereyemo ko iki ari igihe cyo gukora bakongera kwisubiza imyanya myiza bahoranye, kandi abizeza ko bizashoboka ku bufatanye bw’abatuye ako karere bose.

Ati “Twigeze kuba aba mbere ndetse tugaragaza ko bishoboka. Dukwiye gufatanya rero ubutaha tukazava mu ipfunwe turimo kandi ndizera ko gukora ari kare ndetse n’imyumvire yacu myiza izabitwemerera inabidushoboze.”

Uyu mwaka, Akarere ka Nyamasheke kaje ku mwanya wa 16 mu gihe umwaka wabanje kari kaje ku mwanya wa 17. Nyamara mu mwaka wa 2010, aka karere kari kaje ku mwanya wa mbere, kiyemeza kuzahora ku isonga, gusa imyaka yakurikiye kagiye gasubira inyuma.

Umugwaneza Jean Claude

Ibitekerezo   ( 2 )

birababaje akarere kanjye kasubir’inyuma bigez’aho gusa twese dufatanyije dutere tuti "never again"
twishiremo ingufu nshya ubutaha igikombe ni icyacu muyobozi ntacyo mutakoze gusa bac’umugani ngo
"uw njya gusiga ndamurida"
ubutaha mutwitege

ntambabaro hesron yanditse ku itariki ya: 16-08-2015  →  Musubize

nibarebe uko bakosora amakosa yatumye batitwara neza muri iyi mihigo maze ubutaha bazagaragaze icyo bashoboye

Mukunda yanditse ku itariki ya: 16-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka