Nyamasheke: Amaso yaheze mu kirere nyuma yo gusenyerwa bizezwa ingurane
Umuryango wa Nyirafurere Azera utuye mu Kagari ka Karengera mu Murenge wa Kirimbi mu Karere ka Nyamasheke uvuga ko wasenyewe inzu n’ubuyobozi ndetse n’abakoraga umuhanda wa kaburimbo uva Nyamasheke ugana i Karongi, umwaka ukaba ugiye gushira bategereje ingurane bijejwe amaso agahera mu kirere.
Hategekimana, umuhungu wa Nyirafurere, avuga ko basabwe gusenya inzu yabo y’ubucuruzi kugira ngo umuhanda uzabone aho unyura, bikaza kurangira utahaciye, none amezi akaba agiye kuba 10 bataramenya amaherezo y’inzu yabo yasenyutse, n’ingurane aho zigeze.
Agira ati “Badusabye ko dusenya inzu yacu uwahakoreraga ubucuruzi tumuha ibihumbi 400 kugira ngo yemere kuyivamo, batubarira miliyoni 5 n’igice twarategereje na n’ubu twarahebye. Gusa batubwira ko bazatwishyura turacyategereje”.
N’ubwo uyu muryango wizeye kuzishyurwa amafaranga yabo, ntibazi aho bazishyuriza igihombo baterwa n’iki gihe bamaze ntacyo babona mu musaruro babyazaga inzu yabo.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Kamali Aimé Fabien, avuga ko iki kibazo kizwi kandi ko byatinzeho gato, ariko ko bizeza uyu muryango ko mu minsi ya vuba kizaba gikemutse.
Ati “iki kibazo turakizi, uyu muturage yesenyewe bizwi ko hazaca umuhanda gusa ntiwahaca basanga atari muri za metero z’umuhanda. Habayeho gutinda ho gato, gusa twamaze kuvugana n’ikigo gishinzwe iby’imihanda, RTDA, ku buryo mu minsi ya vuba aba baturage baba babonye ibyo bagomba”.
N’ubwo ubuyobozi butangaza ko uyu muryango uzishyurwa mu gihe cya vuba, ntibwerura igihe ntarengwa ushobora kuba warangije kwishyurwa.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|