Nyamasheke: Akarere kari gutera imbere mu bijyanye n’ingufu z’amashanyarazi
Bamwe mu basirikare bakuru bari kwiga mu ishuri rya Nyakinama bavuga ko Akarere ka Nyamasheke kari gutera imbere ku buryo bugaragara mu kubaka no guha abaturage bako ingufu zituruka ku mashanyarazi.
Ibi ngo bizagira ingaruka nziza mu iterambere ry’abaturage bikazaba n’inkingi ya mwamba mu gusigasira umutekano.
Ubwo basuraga Akarere ka Nyamasheke ku wa gatatu tariki ya 04/02/2015, abasirikare biga mu ishuri rikuru rwa Gisirikari rya Nyakinama bemeje ko Nyamasheke iri gutera imbere mu bijyanye n’ingufu z’amashanyarazi, kandi ko bizagira umusaruro ku iterambere ry’abaturage n’igihugu muri rusange.

Major Issa Said Abdallah ni umwe mu banyeshuri bari mu ishuri rya Nyakinama ukomoka mu gihugu cya Tanzaniya. Avuga ko bigaragara ko hari imbaraga nyinshi ziri gushyirwa mu gufasha abaturage mu kugera ku ngufu z’amashanyarazi zihagije bizatuma umutekano urushaho kugenda neza, ndetse aho bitaranoga abayobozi bakazabishyiramo imbaraga.
Agira ati “turi mu bushakashatsi nk’abanyeshuri, twabonye ko iyo hari iterambere n’umutekano ubasha gusigasirwa neza kuko nk’ahantu hari amatara yaka ku mihanda biragorana ko hari umuntu wateza umutekano muke bamureba, tuzaha imyanzuro abadukuriye haba ku ishuri cyangwa mu bihugu byacu tuvamo kugira ngo babifatireho urugero ndetse n’aho bikeneye kunozwa bikorwe”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke by’agateganyo, Bahizi Charles, yashimye igikorwa cyakozwe n’abasirikare bari kwiga mu ishuri rya Nyakinama, ababwira ko ari inkunga ikomeye babahaye mu nama bagiye babaha ndetse no kubashimira aho bageze mu bikorwa by’ingufu mu karere.
Agira ati “turi gutera imbere mu bijyanye n’ingufu z’amashanyarazi, abaturage bacu bari kubyaza umusaruro izo ngufu, kubona abasirikare nk’aba, tukaganira, bakatubwira uko babyumva biratwubaka, bigatuma turushaho gukora kugira ngo intambwe tumaze gutera idasubira inyuma”.

Akarere ka Nyamasheke kavuye ku baturage 7% bari bafite amashyanyarazi mu mwaka wa 2009 ubu akaba ageze hafi ku baturage 24%, mu gihe bateganya kuzaba bageze kuri 70% mu mwaka wa 2017.
Kugeza magingo aya, imirenge yose igize akarere ka Nyamasheke uko ari 15, igerwamo n’amashanyarazi.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
kimwe n’ahandi hose basuye aka karera ka nyamasheke kazamure ijanisha ry’abafite umuriro w’amashanyarazi maze uko igihugu gitera imbere abaturage barusheho kwiteza nabo imbere aho bari iyo mu byaro