Nyamasheke: Abayobozi barasabwa gusobanurira abaturage ibyiza byo gutura ku midugudu
Inzego z’ubuyobozi zitandukanye mu karere ka Nyamasheke zirasabwa kwegera abaturage cyane cyane abatuye ahantu hashobora kwibasirwa n’ibiza (high risk zone) bakabasobanurira ibyiza byo bagatura ku midugudu.
Kugeza ubu mu karere ka Nyamasheke abaturage batuye ku midugudu bagera ku kigereranyo cya 56,7%. Abasigaye barengaho gato 43% barimo ingo zigera kuri 2264 zituye ahantu hashobora kwibasirwa n’ibiza mu buryo bworoshye bagomba kwimuka.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste, asaba inzego zitandukanye kwegera abaturage bakabasobanurira ko bagomba kwimuka bakajya gutura ku midugudu, bakabereka ibyiza byabyo kugira ngo bahimukire babyiyumvamo.
Asaba ko hakoreshwa urutonde rw’ingo zidatuye ku midugudu maze zikegerwa zikareba igihe zaba zimukiye zikajya ku midugudu hakurikijwe ubushobozi zifite.
Site z’imidugudu zizatuzwaho abaturage zamaze kumenyekana muri buri kagari, inzego bireba zirasabwa kuhamenyesha abaturage, zigakata ibibanza, kandi zigapima n’imihanda izajya ica muri iyo midugudu kugira ngo abaturage batazubaka mu kajagari.
Mu nama zagiye zihuza abaturage n’abayobozi b’akarere mu mirenge itandukanye, abaturage basobanuriwe gahunda yo kwimukira ku midugudu; ndetse abaturage bagaragaje ibibazo by’amikoro ndetse n’uburyo bwo kubona ibibanza ku midugudu bahawe ibisobanuro.
Umuyobozi w’akarere yasabye inama njyanama z’imirenge kwicara maze zikagendera ku biciro byatanzwe n’inama y’abaminisitiri ku bibanza bitewe n’aho biherereye, maze bakagena uko ibibanza bizagura kuri buri site y’umudugudu, abatazashobora kugurana bakagura bagendeye kuri icyo giciro.
Gutuza abaturage ku midugudu ni politiki ya Leta igamije guhuriza abaturage hamwe bityo bakabona uko bagezwaho ibikorwa remezo by’ibanze umuntu akenera bari hamwe. Ibyo bikorwa ni nk’amazi meza, amashanyarazi, amashuri, amavuriro n’ibindi.
Leta y’u Rwanda yifuza ko byibuze abaturage bagera kuri 75% bazaba bamaze gutuzwa ku midugudu mu mpera z’uyu mwaka, akarere ka Nyamasheke kakaba gasabwa byibuze kwimura ingo zigera ku bihumbi 10 ngo bagere kuri iyi ntego.
Kuva mu mwaka wa 2006, abaturage batuye ku midugudu bavuye kuri 45%, ubu bakaba bageze kuri 56,7% mu ngo zisaga ibihumbi 73 (73528) zibarurwa mu karere ka Nyamasheke.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|