Nyamasheke: Abayobozi b’imidugudu barasaba ingoboka y’imodoka mu gihe habaye impanuka

Bamwe mu bayobozi b’imidugudu bo mu karere ka Nyamasheke barifuza imodoka y’ingoboka yakoreshwa mu gihe habaye ibibazo mu midugudu yabo bagapfusha umuntu mu buryo butunguranye cyangwa mu buryo bw’impanuka.

Abakuru b’imidugudu bavuga ko bafite itegeko ko umuntu wese witabye Imana ataguye kwa muganga agomba gushyingurwa ari uko avuye gukorerwa isuzuma (autopsie) n’abaganga ngo barebe icyo azize koko.

Munyakazi Etienne ni umuyobozi w’umudugudu wa Butangata, akagari ka Nyarusange mu murenge wa Bushekeri, avuga ko iyo umuntu apfuye mu buryo butunguranye ikibazo kigaruka ku mukuru w’umudugudu kuko agomba guhita ajya gushaka abamuheka, rimwe na rimwe benshi bakajya babihunga ndetse no kubona ingobyi yo kumuheka nabyo bikaba ikibazo, akifuza ko bajya biyambaza imodoka za polisi zigaheka abapfuye bityo abaturage bikaborohera.

Yagize ati “bibaye byiza haboneka imodoka yafasha abaturage mu gihe hari umuntu witabye Imana kandi akeneye kujyanwa kwa muganga, kuko bisaba ingufu nyinshi kugira ngo haboneke abamuheka ndetse rimwe na rimwe umukuru w’umudugudu akaba yatanga amafaranga ye ngo bikunde bigende neza, polisi ishobora kudufasha ahabaye impanuka nk’iyo ikaba yaduhekera umurambo”.

Bakunzibake Viateur ni umuyobozi w’umudugudu wa Rwasa mu kagari ka Gakenke, avuga ko impanuka ziza zitunguranye, hari igihe umuntu yicirwa mu mudugudu n’abantu , amazi akamutwara cyangwa akazira indi mpanuka isanzwe mu bantu.

Umuntu upfuye muri ubu buryo agomba kujyanwa kwa muganga, umuyobozi w’umudugudu niwe usigara abazwa uko uwo muntu ari buhekwe rimwe na rimwe niba yishwe n’abantu aba agomba no kujya kubashakisha bataracika.

Agira ati “biraduhangayisha kujya guhekesha umuntu, abantu baba bari mu mirimo yabo kuyibakuramo bikaba ikibazo, kubona ingobyi bikaba ikibazo bikaba bibi kurushaho iyo uhugiye muri ibyo ugasanga abishe umuntu bagucitse, tubonye imodoka y’ingoboka ku bibazo nk’ibyo byagabanya akazi ku mukuru w’umudugudu”.

Bakunzibake avuga ko umuyobozi w’umudugudu yitangira igihugu ku bushake ko yagakwiye kugira uburyo yoroherezwa muri ubwo buryo.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptitse, avuga ko abakuru b’imidugudu bakwiye kumva ko nta kundi byagenda kuko umuntu upfuye bitunguranye nta kundi hakwizerwa ko atishwe mu gihe atageze kwa muganga.

Agira ati “umuntu ashobora gushyingurwa bavuga ko igiti cyamugwiriye cyangwa amazi yamutwaye kandi yishwe, abayobozi b’imidugudu bakwiye kubyumva kandi bakumva ko ari inshingano zabo”.

Umuyobozi w’akarere avuga ko uko ubushobozi buzagenda buboneka igishoboka cyose cyazakorwa kugira ngo ibintu birusheho kugenda biba byiza kurushaho.

Umugwaneza Jean Claude

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka