Nyamasheke: Abaturage barashinja urusengero rwa "Des amis" ubutekamutwe
Abaturage bo mu Murenge wa Kanjongo bashinja urusengero rwa “Des Amis” kubaca amafaranga babizeza ko abana babo bazajyanwa kwiga mu mushinga witwa Compassion bikarangira bidakozwe ahubwo amafaranga batanze akubakwamo urusengero.
Abo baturage bavuga ko basabwe n’uru rusengero amafaranga agera ku bihumbi cumi na bitanu na magana arindwi (15,700 FRW) buri umwe ari abaturage basaga 250 bagategereza ko abana babo bazajya ku ishuri bagaheba.

Bavuga ko baje kuvumbura ko ababatse amafaranga bababeshyaga ndetse ko umushinga wo kurihira abana babo bwari ubutekamutwe, bakaba barabuze aho babariza ikibazo cyabo.
Umwe muri bo agira ati “Baraje batubwira ko bazajyana abana bacu muri compassion buri muntu bamuca ibihumbi cumi na bitanu turategereza turaheba, gusa twamenye ko amafaranga twatanze yubatse urusengero”.
Umwe mu bayobozi bo muri iri torero, Pasitoro Nsabimana, yemeza aya makuru akavuga ko byakozwe n’umwe mu bayobozi b’iri torero gusa akavuga ko uwakoze aya makosa yamaze guhagarikwa.
Agira ati “Hari umwarimu wacu watse amafaranga abaturage ababwira ko azajyana abana babo muri compassion, ayubakisha ibindi byo mu itorero ariko twarabimenye kandi twaramuhagaritse ndetse hari icyo twabikozeho uze kubaza ubuyobozi”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Kanjongo, Habineza Andre, avuga ko iki kibazo yagisanze ariko akavuga ko kiri mu nzira yo gukemuka.
Asaba abaturage kumenya ko ubuyobozi bw’iri torero bwemeye kurangiza ikibazo cyabo vuba.
Agira ati “Umupasitoro witwa Nsabayesu Emmanuel yatwaye amafaranga y’abaturage ahita yiyubakira urusengero. Iki kibazo twakimenyesheje ubuyobozi bw’iri torero rya ’Des amis’ buhita bwemera kwishyura abaturage bitarenze uku kwezi kwa kamena 2015”.
Iki kibazo cyatangiye mu mwaka wa 2013, aho abaturage batanze amafaranga agera kuri miriyoni 4 n’igice (4,500,000 FRW) kugira ngo abana babo bashyirwe mu mushinga wa compassion urihira abana amashuri.
Itorero rya "Des amis" rivuga ko bitarenze uku kwezi kwa Kamena abaturage bazaba basubijwe amafaranga yabo yose ryari ryabatse.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ibi ni ugusebya umurimo w’imana
ibi ni ugusebya umurimo w’imana