Nyamasheke: Abaturage barasabwa kwibuka baharanira kwigira

Abaturage b’akarere ka Nyamasheke barasabwa kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 baharanira gukora kugira ngo bashobore kwigira, nk’uko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ibivuga.

Ubu butumwa bwatanzwe na Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abatepite, Kankera Marie Josée ubwo kuri iki Cyumweru, tariki 07/04/2013 yifatanyaga n’abaturage b’umudugudu wa Kivugiza, akagari ka Kibogora mu murenge wa Kanjongo kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ku rwego rw’umudugudu wa Kivugiza watangiriye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kibogora, hashyirwa indabo ku mva ishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Visi Perezida w'Inteko-Umutwe w'Abadepite n'Umuyobozi w'akarere ka Nyamasheke bunamiye abashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kibogora.
Visi Perezida w’Inteko-Umutwe w’Abadepite n’Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke bunamiye abashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kibogora.

Nyuma yo gushyira indabo ku mva, abitabiriye uyu muhango bakomeje mu rugendo rutuje ruva ku rwibutso rugana ku Kigo cy’Amashuri abanza cya Kibogora, ari na ho hakomereje izindi gahunda.

Ubutumwa butandukanye bwatangiwe muri uyu muhango bwari ubwo gukangurira Abanyarwanda ko kwibuka bikwiriye kuba ibya buri wese kandi bagaharanira gukora kugira ngo babashe gutera imbere.

By’umwihariko, ubu butumwa bwari ubwo gukomeza abacitse ku icumu rya Jenoside kandi bukangurira abaturanye na bo kurushaho kubaba hafi muri iyi minsi yo kwibuka.

Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko/Umutwe w’Abadepite yavuze ko kwibuka Jenoside ari umwanya wo kureba intandaro yayo hagamijwe kuyihashya burundu no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ku buryo Jenoside itazongera kuba ukundi.

Bakoze urugendo mu mutuzo ruva ku rwibutso rwa Kibogora rwerekeza ku mashuri abanza ya Kibogora.
Bakoze urugendo mu mutuzo ruva ku rwibutso rwa Kibogora rwerekeza ku mashuri abanza ya Kibogora.

Depite Kankera yasabye abacitse ku icumu gukomera ntibaheranwe n’agahinda, kandi asaba abandi baturage kudatererana abacitse ku icumu muri ibi bihe ahubwo ko babegera kugira ngo basenyere umugozi umwe wo kwiteza imbere.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste yashimiye abaturage bagera ku bihumbi 6500 bari baje kwibukira mu mudugudu wa Kivugiza kandi asaba ko baharanira imigendekere myiza ya gahunda zo kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Uhagarariye IBUKA mu karere ka Nyamasheke, Bagirishya Jean Marie Vianney yashimiye Leta y’u Rwanda yakoze ibishoboka byose mu gufasha abacitse ku icumu kandi avuga ko abacitse ku icumu bo mu karere ka Nyamasheke, ubu batakirangwa no kwiheba.

Abaturage bari benshi mu mudugudu wa Kivugiza.
Abaturage bari benshi mu mudugudu wa Kivugiza.

Abafashe ijambo muri uyu muhango bose harimo n’uwatanze ubuhamya bashimiye ingabo zahoze ari iza APR kuko ari zo zahagaritse Jenoside, amahoro akagaruka mu Rwanda. Ku bw’ibyo, ngo Abanyarwanda bagomba gushingira ku mutekano bafite ndetse n’imiyoborere myiza bagaharanira kwigira.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka