Nyamasheke: Abaturage bakwiye kumenya agaciro k’ubutaka no kububyaza umusaruro-Ubuyobozi bw’akarere

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke burasaba abagatuye kumenya uburyo bashobora kubyaza umusaruro ubutaka bwabo, bakurikiza amategeko n’amabwiriza atangwa n’ubuyobozi ku micungire yabwo.

Ni mu gihe kuva tariki ya 08 kugeza kuya 13/03/2015 ari icyumweru cyari cyahariwe ubutaka mu Karere ka Nyamasheke, ubuyobozi busura abaturage mu mirenge bukabafasha gukemura ibibazo bafite bijyanye n’ubutaka.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Bahizi Charles, avuga ko abaturage bakwiye kumenya agaciro k’ubutaka bwabo kandi bagakurikiza amategeko abugenga, ibi bikazatuma barushaho kwiteza imbere no kugabanya amakimbirane ashingiye ku butaka akunze kugaragara.

Bahizi avuga ko abaturage bakwiye kubyaza umusaruro ubutaka bwabo ariko bakurikije amategeko.
Bahizi avuga ko abaturage bakwiye kubyaza umusaruro ubutaka bwabo ariko bakurikije amategeko.

Agira ati “ubutaka busigaye bufite agaciro gakomeye. Ushobora kubutangaho ingwate muri banki bakaguha inguzanyo, abaturage bacu bagomba kububyaza umusaruro, bakabimenya bakabuhinga kandi bakubahiriza amategeko abugenga, bubahiriza icyo buri gace kagenewe”.

Bahizi asanga bikwiye ko hahoraho uburyo bwo gusobanurira abaturage ibijyanye n’ubutaka bwabo umunsi ku munsi mu rwego rwo kugabanya ibibazo bya hato na hato birangwa mu butaka.

Ku ruhande rw’abaturage, bavuga ko bikigoranye kugira ngo ibibazo biri mu butaka bigabanuke cyane ko abenshi batarasobanukirwa n’uburyo bashobora kubyaza umusaruro ubutaka bwabo, bakavuga ko ari nayo mpamvu usanga ari bwo bihora ku isonga mu bibazo bishyamiranya abaturage muri rusange.

Abaturage bavuga ko ubumenyi ku mategeko agenga ubutaka bukiri buke hakenewe ubukangurambaga.
Abaturage bavuga ko ubumenyi ku mategeko agenga ubutaka bukiri buke hakenewe ubukangurambaga.

Uwitwa Ntagungira Samuel avuga ko abaturage bose atari ko basobanukiwe amategeko agenga ubutaka bigatuma hari amakimbirane ahoraho kubera uko kutamenya kwa bamwe.

Agira ati “biracyakomeye kugira ngo tumenye uko twabyaza umusaruro ubutaka bwacu, kumenya kubucunga nta kurengerana, birasaba ko abayobozi batwigisha buri munsi kandi bakaduhugura”.

Muri iki cyumweru hagaragaye ibibazo bitandukanye bishingiye ku butaka, harimo ibijyanye n’izungura, gutanga iminani, ubukode bw’ubutaka, igura n’igurisha ry’ubutaka, ibyangombwa by’ubutaka, kurengerana ku mbibi, n’ibindi.

Umugwaneza Jean Claude

Ibitekerezo   ( 1 )

ubutaka abaturage bamenye kubukoresha neza cyane byababyarira inyungu cyane ku buryo batera imbere. ibi ni byiza cyane gusa hari abaturage batabimenya ngo bamenye akamaro bubamariye , gusa aka karere ubwo katangiye kubusobanurira neza abaturage ibintu bigiye kujya mu buryo

cyeza yanditse ku itariki ya: 13-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka