Nyamasheke: Abashinwa bizihije umunsi mukuru wo gusoza umwaka wabo wa 2013
Abashinwa batuye mu karere ka Nyamasheke, by’umwihariko abakora muri sosiyete China Road and Bridge Corporation ikora umuhanda muri aka karere, ku mugoroba wa tariki 30/01/2014 bakoze ibirori byo gusoza umwaka wa 2013 bigendanye n’Ingengabihe y’Ukwezi (Lunar Calendar) bakoresha iwabo.
Ibi bisobanuye ko kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 31/01/2014, ku Bashinwa ari wo munsi wa mbere utangira umwaka wa 2014 ugendeye kuri iyo Ngengabihe y’Ukwezi yitabwaho cyane mu muco w’Abashinwa, bikaba bisa n’umunsi wa Bonane cyangwa se ubunani ku bakoresha ingengabihe isanzwe.

Mu karere ka Nyamasheke, umunsi usoza umwaka wa 2013 mu muco w’Abashinwa witabiriwe n’Abashinwa bagera kuri 200 bakorera muri Sosiyete China Road and Bridge Corporation ndetse n’abandi bakozi b’Abanyarwanda bakorera muri iyi sosiyete, aho bahuriye mu busabane bwo gusangira ndetse no kwidagadura kuri bose bishimira ko Abashinwa basoje umwaka wa 2013, bagatangira umwaka wa 2014.
Umuyobozi w’umushinga w’umuhanda Mwityazo- Karongi, Wang Hong Bo yabwiye Kigali Today ko uyu munsi wabateye ibyishimo byinshi atari ku Bashinwa gusa ahubwo bakaba bishimanye n’abakozi bose bakorana muri iyi sosiyete ikora umuhanda “China Road and Bridge Corporation” ndetse n’ubuyobozi bw’aho bakorera kuko ngo bafatanya muri byose kugira ngo ibikorwa bagamije bigende neza.

Bwana Wang yadutangarije ko byamushimishije cyane kwizihiza uyu munsi usoza umwaka w’Abashinwa wa 2013 ari kumwe n’Abanyarwanda ngo kuko mu gihe cy’imyaka 5 n’igice amaze mu Rwanda, yasanze Abanyarwanda barangwa n’ubufatanye akaba ari yo mpamvu bishimanye basangira ndetse banabyinana muri ibi birori.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe ubukungu, Bahizi Charles wari waje kwifatanya n’aba Bashinwa mu birori byo gusoza umwaka wabo, yadutangarije ko ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke bwishimira ibikorwa byabo, by’umwihariko iyi sosiyete ikora umuhanda mu karere ka Nyamasheke, bityo ngo bakaba bari baje kubereka ko babishimiye nk’abafatanyabikorwa beza kandi akabasaba kurushaho gukora ibikorwa by’ubuziranenge mu muhanda barimo gukora muri aka karere.

Muri ibi birori kandi habayemo gutombora, aho abantu 22 batomboye amakarita ya telefone yo guhamagara (imwe y’agaciro k’amafaranga 2000), 12 batombora amaradiyo naho abandi batatu batombora telefone zirimo n’imwe yo mu cyiciro cya “Smart Phone” ibarirwa mu gaciro k’ibihumbi 340 by’amanyarwanda.
Ngirabatware Simon Pierre watomboye iyi telefoni, akaba asanzwe akora muri iyi sosiyete, yadutangarije ko ayishimiye cyane kandi ngo yishimiye cyane uyu munsi mukuru w’Abashinwa ngo kuko watumye basabana n’abayobozi babo ku buryo ngo muri uyu munsi, ari bwo bwa mbere yabashije gusuhuza mu ntoki umuyobozi wabo.

Mu muco w’Abashinwa, uyu munsi w’ibirori witwa “Chun Jie” (Soma mu ijambo rimwe “Cunjiye”) cyangwa se “The Spring Festival of China” (mu rurimi rw’Icyongereza) ngo ni wo munsi wa mbere utangira umwaka ugahuriza hamwe imiryango igateranira hamwe maze bagateka ibiryo biryoshye bagasangira kandi bakifurizanya amahirwe y’umwaka uba utangiye.
Mu gihe buri mwaka w’Abashinwa ugenda ugira inyamaswa witirirwa, uyu mwaka wa 2014 (utangira kuri uyu wa 31 Mutarama 2014 kuzageza tariki ya 18 Gashyantare 2015) witwa Umwaka w’Ifarashi (Year of Horse).

Mu muco w’Abashinwa, Ifarashi ifatwa nk’ikimenyetso cyo gukomera kw’abaturage b’Ubushinwa bakoresha imbaraga zitagira igaruriro mu kugira ngo biteze imbere. Kuri bo, ngo Ifarashi igaragaza imbaraga, umucyo, kuyoborwa n’umutima[nama], ubwenge ndetse n’ubushobozi.


Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
最良好的祝愿 iyi niyo message yanjye ku bashinwa