Nyamasheke: Abakozi basabwe kwima amatwi amatiku ngo babashe guhigura ibyo bahize

Mu muhango wo kumurika ibyagezweho n’akarere binyuze mu mihigo yakozwe mu mirenge, umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste, yasabye abakozi bose kwima amatwi amatiku bagaha agaciro akazi bagakorera hamwe nk’ikipe, aho buri wese afite intege nke agafasha abandi kuzamuka bityo bikihutisha iterambere buri wese ashyize imbere.

Muri uyu muhango wabaye kuri uyu wa 13/08/2014, umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke yavuze ko kuba akarere kari gutera imbere babikesha abakozi bakora mu bwitange, ariko ababwira ko inzira ikiri ndende hagikenewe ingufu kurushaho.

Yagize ati “akarere kose kamaze kugerwamo n’amashanyarazi, abaturage bayafite bamaze kugera hejuru ya 22% ubwo imiyoboro migari yahageze n’abandi bagiye kuyabona ku buryo bwa vuba.

Imihanda ihuza imirenge yose yamaze kuzura, abaturage basaga 8500 bafite akazi kubera porogaramu ya leta ya VUP, bose bari mu mirenge isaga 11 n’ibindi byiza , birasaba buri mukozi kuva mu magambo agakora kuko ibi byose biracyacyeneye gushyirwamo ingufu kurushaho”.

Abakozi b'akarere ka Nyamasheke bahize abandi bahawe ibikombe bw'ishimwe.
Abakozi b’akarere ka Nyamasheke bahize abandi bahawe ibikombe bw’ishimwe.

Umuyobozi w’umurenge wa Karengera wabaye indashyikirwa mu kumurika ibyakozwe mu mihigo mu mirenge 15 igize akarere kose , Gabriel Mutuyimana, yavuze ko kuba barabashije kwesa imihigo kurusha abandi byaturutse ku gukora cyane nk’ikipe imwe no guharanira kunoza akazi, kandi ibyo bakora byose bakabifatanya n’abaturage bigatuma bigerwaho vuba.

Yagize ati “ntitwavuga ko hari igitangaza twarushije abandi, gusa twari twarihaye intego yo gukorera hamwe nk’ikipe duharanira kunoza akazi dukora, ndetse tugafatanya n’abaturage, tubasobanurira buri munsi ibikorwa dukorana bituma ibyo dushaka kugeraho byihuta kurushaho, ni nabyo tugiye kurushaho gushyiramo ingufu kugira ngo ubwo bufatanye n’abaturage buzatume twongera kuba aba mbere”.

Nkundabarama Jean Claude ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Karambi wabonye amanota ya nyuma yavuze ko bagiye gushyira ingufu mu gukosora ibitarakozwe neza bihatira gutanga amaraporo akoze neza no gukora nk’ikipe imwe.

Abisobanura agira ati “twabaye abanyuma kuko hari amaraporo yo mu tugari atarabonekeye igihe ndetse amwe aboneka atanoze neza bituma tutaza mu ba mbere n’ubwo twagize amanota meza, ubutaha natwe tuzaza mu b’imbere”.

Mutuyimana Gabriel, Gitifu w'umurenge wa Karengera yabaye uwa mbere mu mihigo.
Mutuyimana Gabriel, Gitifu w’umurenge wa Karengera yabaye uwa mbere mu mihigo.

Muri uyu muhango abakozi b’akagari kugeza ku bakozi b’akarere basobanuriwe uko imyanya igiye guhinduka muri leta, basabwa gushyira umutima hamwe kuko nta we uzatakaza akazi, bakirinda kwirirwa badakora babiganiraho, basobanurirwa ko igihe cy’ihinga cyegereje ko ari umwanya wo kubikangurira abahinzi hakiri kare.

Hanahembwe abakozi bose batowe n’abandi kuba barabaye indashyikirwa mu gukora neza akazi bashinzwe kuva ku kagari kugera ku karere, banashimira abafatanyabikorwa b’akarere batandukanye.

Umugwaneza Jean Claude

Ibitekerezo   ( 2 )

HABYARIMANA J BAPTISTE YABESHYA ABATAMUZI,IBYO AVUGA NI IBYITWAZO BYO GUKOMEZA INGOMA YE MURI NYAMASHEKE BYOSE ABA ARI UGUTEKINIKA YAVUYE I RUTSIRO BAMUVUMIRA KU GAHERA AZAVA I NYAMASHEKE BAMUVUMIRA KU GATSINSINO YARAYIDAVANZE BIRARENGA YITWAJE AMAFARANGA ASAHURA MU KARERE AGENDA AMENA HOSE NGO YIGURE NK UKO BYAGENZE UBUSHIZE UBWO WE NA GATARINA BARI BAGIYE KUBEGUZA.

claver yanditse ku itariki ya: 21-08-2014  →  Musubize

HABYARIMANA YAMENYEREYE GUTEKINIKA N AMAFUTI YE, IYO HAGIZE UVUGA UKURI ABYITA AMATIKU, MUZAREBE UKO YAFUNGISHIJE GITIFU NDAGIJIMANA AMUSHUKA NGO NTACYO AZABA ARK NTAGAHORA GAHANZE NA WE IGIHE CYE NA GATARINA KIZAGERA.

fideli yanditse ku itariki ya: 20-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka