Nyamasheke: Abakirisitu Gatolika barasabwa guhuza ukwemera n’imirimo

Abakirisitu Gatolika bo muri Paruwase ya Hanika, muri Diyoseze ya Cyangugu barasabwa guhuza ukwemera kwabo n’imirimo y’ibikorwa bifatika kandi bitanga umusaruro kugira ngo uko kwemera kubashe kugira agaciro.

Ibi aba bakirisitu babisabwe ku cyumweru, tariki 07/10/2012, ubwo bizihizaga isabukuru y’imyaka 48 Paruwase yitiriwe Umusaraba w’Ikuzo ya Hanika imaze ishinzwe.

Mu gitambo cya misa cyabanjirije ibyo birori, umusaserodoti Niyonzima Gallican yasobanuriye ikoraniro ry’abakirisitu ko bakwiriye kuba inshuti z’umusaraba. Aha, yavuze ko kuba inshuti y’Umusaraba ari ukuba inshuti ya Yezu kandi ko uba inshuti ya Yezu akora ibyo ashaka.

Ubutumwa bwatanzwe muri rusange bwagarukaga ku mibanire y’abakirisitu n’Umwami wabo Yezu Kristu ari na ko barushaho kubitoza abana batoya kugira ngo bazakure bakunda Imana kandi bayikorera.

Abapadiri basaba abakirisitu gukora ibyo Yezu ashaka.
Abapadiri basaba abakirisitu gukora ibyo Yezu ashaka.

Uhagarariye abakirisitu muri iyi Paruwase akaba yabwiye bagenzi be ko mu gihe nk’iki bishimira imyaka 48 paruwase yabo imaze ibayeho, bakwiriye no gusubiza amaso inyuma bakigenzura kugira ngo ahagaragaye intege nke bazongere. Uyu mukirisitu kandi akaba yababwiye ko umukirisitu nyawe ari urangwa n’imirimo bityo akabasha kwiteza imbere.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe Ubukungu, Bahizi Charles, wari uhagarariye ubuyobozi bwa Leta yashimiye ibikorwa bitandukanye bya Kiliziya Gatolika muri ako karere, by’umwihariko imikoranire myiza na Paruwase ya Hanika kandi abizeza ko ubuyobozi bwa Leta buzakomeza gukorana neza na bo.

Uyu muyobozi akaba yasabye abemera ba kiliziya gatolika guhuza ukwemera n’ibikorwa biganisha ku iterambere.

Yagize ati “Ukwemera kutagira ibikorwa (ngo) kuba kwapfuye. Ni ikintu gikomeye cyane, bishatse kuvuga ngo niba twemera, tubijyanishe no gukora kugira ngo kwa kwemera kwacu kujyane n’ibikorwa”.

Bahizi Charles (iburyo) yahsimye imikoranire myiza iri hagati ya Kiliziya na Leta.
Bahizi Charles (iburyo) yahsimye imikoranire myiza iri hagati ya Kiliziya na Leta.

Padiri Mukuru wa Paruwase ya Hanika, Niyonzima Gallican yavuze ko kiliziya iharanira kubaka abaturage kuri Roho maze ikunganirana na Leta ibubaka ku mubiri.

Paruwase yitiriwe Umusaraba w’Ikuzo ya Hanika iri mu Murenge wa Macuba mu Karere ka Nyamasheke yashinzwe mu mwaka wa 1964.

Ubusanzwe yizihiza umunsi mukuru wayo ku itariki 14 nzeri, ariko uyu mwaka bahisemo kuwizihiza tariki 7 Ukwakira. Mu mwaka wa 2014, iyi Paruwase ikazaba yizihiza Yubile y’imyaka 50 imaze ishinzwe.

Ntivuguruzwa Emmanuel

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka