Nyamasheke: Abakarani b’ibarura rusange barasabwa kuzashaka amakuru nyayo

Mu muhango wo gufungura ku mugaragaro amahugurwa y’abarezi bazakora ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire mu karere ka Nyamasheke wabaye kuri uyu wa mbere tariki 23/07/2012, abakarani b’ibarura basabwe kuzaharanira gushaka amakuru nyayo ku baturage.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’amajyambere, Bahizi Charles, yabwiye aba bakarani ko imibare izatangwa mu ibarura izaherwaho mu gukora igenamigambi rinoze bityo bakaba basabwe kuzashaka amakuru nyayo.

Bahizi yabasabye kuzagera muri buri rugo kugira ngo bibonere amakuru nyayo kuko gutanga amakuru arimo ibinyoma ari ukubeshya inzego zose ziyishingiraho mu gutegura igenamigambi, bityo rikozwe nabi ntiryabasha kugeza abaturage ku iterambere.

Yagize ati: “Ntimuzicare mu ngo zanyu ngo muhimbe imibare uko mwiboneye ahubwo muzagere muri buri rugo mwandike ibyo babasubije.”

Abakarani b’ibarura bafite umukoro utoroshye wo kuzashaka aya makuru yose bityo bakagira uruhare rwabo mu gutegura igenamigambi rinoze; nk’uko umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’amajyambere yabisobanuye.

Abakarani b’ibarura basabwe kuzicisha bugufi kandi bagasobanurira abaturage icyo ibarura rigamije ngo umuturage abisanzureho abone kubaha amakuru nyayo akenewe.

Bizimana Jean, wari uhagarariye ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare, akaba ari nawe uzahuza ibikorwa byo kubarura mu karere ka Nyamasheke nawe yasobanuye ko ibarura rifite akamaro ko gutanga imibare nyayo izagenderwaho mu guteganya gahunda zose z’igihugu ziganisha ku iterambere no muri vision 2020.

Gukora ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ni akazi katoroshye gasaba imbaraga za buri wese ngo igihugu kigere ku ntego zacyo; nk’uko uhagarariye ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare yabitangaje.

Emmanuel Nshimiyimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka