Nyamasheke: Abageze mu zabukuru barasaba Leta ubufasha bw’umwihariko
Abaturage bageze mu zabukuru bo mu karere ka Nyamasheke barasaba Leta kubafasha mu buryo bw’umwihariko kugira ngo bagire amasaziro meza kuko abenshi muri bo usanga batishoboye kandi bagifite inshingano nyinshi zirimo kubaho no gutunga abo mu miryango yabo.
Ibi, abakecuru n’abasaza bo mu karere ka Nyamasheke babigaragarije mu murenge wa Kagano ubwo kuri iki Cyumweru, tariki ya 6/10/2013, bizihizaga umunsi mpuzamahanga wahariwe abageze mu zabukuru.

Ibirori byo kwizihiza uyu munsi ku rwego rw’akarere ka Nyamasheke byaranzwe n’imbyino, indirimbo n’ibyivugo by’abageze mu zabukuru byungikanyaga n’iby’abakiri bato ku buryo wabonaga abaturage batandukanye bishimiye gutera iteka abageze mu zabukuru bari bizihiwe kuri uyu munsi.
Hategekimana Edmond wavuze mu izina ry’abageze mu zabukuru, yagaragaje ko we na bagenzi be bashima Imana ikibarinze bakaba bakiriho kandi yongera gusaba abasaza n’abakecuru bashakanye bakaba basazanye kwishimira iyo ntambwe bagezeho bagashima Imana ndetse n’ubuyobozi bwiza bwabageneye uyu munsi bukanabafasha kuwizihiza.

Mu ijambo rye, Hategekimana yagaragaje ko abageze mu zabukuru baba barakoze akazi kenshi kugira ngo abakiri bato babashe kubaho, maze asaba abakiri bato kuzirikana ineza abakuru baba baragize bityo bakaba bakwiriye kubahwa.
Mu izina ry’abageze mu zabukuru ahagarariye na we arimo, uyu musaza yagaragaje ko umubare munini w’abageze mu zabukuru batishoboye, bityo bagasaba Leta ko yabagenera uburyo buhoraho bwabafasha mu buzima bw’izabukuru bagezemo kugira ngo bakazagire amasaziro meza.

Kuri iyi ngingo kandi, abageze mu zabukuru bo mu karere ka Nyamasheke bongeye gusaba Leta ko mu buryo bw’umwihariko yakwita ku bana babo bari bageze mu mashuri makuru na kaminuza bya Leta ariko bakaba baravanywe ku rutonde rw’abagomba guhabwa inguzanyo ya buruse none kugeza ubu bakaba bakicaye mu ngo iwabo barabuze uko bajya ku ishuri kubera ikibazo cy’amikoro.
Aba baturage bageze mu zabukuru basabye Leta kugira ubushishozi cyane ku bijyanye no kubara amikoro y’abaturage kuko ngo hari aho abasaza n’abakecuru bagiye bakora ibishoboka bakubaka nk’inzu iciriritse yo kubamo gusa idakodeshwa, ku bandi bagakoresha imbaraga zose zishoboka bakabasha kubona nk’inka yo kubafasha mu masaziro ariko ngo ibyo bikaba ari bimwe mu byashingiweho bagaragazwa nk’abishoboye.

Mu magambo yuzuye ikinyabupfura, aba baturage bageze mu zabukuru batakambira Leta ko iki kibazo yagisuzumana ubushishozi bw’umwihariko kandi abo bana babo bakabona uburenganzira bwo kwiga.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe ubukungu, Bahizi Charles wifatanyije n’abageze mu zabukuru yabashimiye uburyo bagaragaza icyizere kandi bakaba bakomeye ku muco Nyarwanda.

Ku bibazo byagaragajwe n’abageze mu zabukuru, Bahizi yasobanuye ko hariho gahunda yo kumenya abageze mu zabukuru batishoboye bose kugira ngo bazajye bafashwa maze bagire amasaziro meza naho ku bibazo bijyanye n’uburezi byagaragajwe n’abageze mu zabukuru, Bahizi yavuze ko hazakomeza gukorwa ubuvugizi kugira ngo abana bose babashe kwiga.
Umunsi mpuzamahanga w’abageze mu zabukuru washyizweho n’Umuryango w’Abibumye mu mwaka w’1990 ariko utangira kwizihizwa tariki ya 1/10/2000.

U Rwanda rwijihije uyu munsi ku nshuro ya 13 kugira ngo rwongere gukangurira abageze mu zabukuru kwigiramo icyizere kandi umuryango Nyarwanda urusheho kubaha no guha agaciro abageze mu zabukuru kugira ngo bagire amasaziro meza.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Uruhare rwa buri wese mu kwigira: Ishingiro ry’amasaziro meza”.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|