Nyamasheke: Abadepite ntibanyuzwe n’iyubakwa ry’umuhanda Rembo-Rugari

Abadepite bari mu karere ka Nyamasheke basura ibikorwa bitandukanye, batangaje ko batanyuzwe n’uburyo imirimo yo gukora umuhanda Rembo-Rugari yatinze kurangira.

Aba badepite bavuga ko uyu muhanda uri mu Murenge wa Macuba, wagakwiye kuba wararangiye mu kwezi k’Ukuboza 2015, nyamara kugeza magingo aya ukaba utararangira, bikavugwa ko abawubaka basanze hari aho inyigo yakozwe nabi.

Uyu muhanda nubwo watinze kurangira, ngo uzakura abaturage mu bwigunge.
Uyu muhanda nubwo watinze kurangira, ngo uzakura abaturage mu bwigunge.

Depite Karenzi Theoneste avuga ko bikwiye ko abakora imishinga n’inyigo babikora neza bagatanga isoko ku bintu byuzuye, bityo bikarangirira igihe kandi bigakorwa neza.

Yagize ati “Uyu muhanda wagakwiye kuba wararangiye mu kwezi k’Ukuboza none ngo basanze hari aho inyigo itakozwe neza, ibi bintu ntibikwiye kuko kongera igihe bivuga no kongera igiciro. Imishinga ikwiye kwigwa neza kandi ikarangirira igihe.”

Muberankiko Aloys wubaka uyu muhanda avuga ko hari aho babonye ibibazo bitari byitezwe. Ibyo bibazo bitagaragaye mu nyigo ngo byatumye basaba ko bakongererwa amezi 4 ku gihe cyari giteganyijwe.

Yagize ati “Mu mezi make turaba dusoje. Twakererejwe n’uko hari ahantu twagombaga guhindura hatandukanye n’ahari hashyizwe mu nyigo, bityo biba ngombwa ko dusaba kongererwa igihe.”

Abakoze inyigo bavuga ko ubutaka buhinduka umunsi ku munsi, ahatabaga amaninda (ahantu hari amazi ava mu butaka adashira), ukabona arahavutse bitari byitezwe, bityo bikaba byabangamira inyigo yari yakozwe.

Depite Kankera na Karenzi basabye ko imishinga yajya ishyirwa mu bikorwa yamaze kunonosorwa.
Depite Kankera na Karenzi basabye ko imishinga yajya ishyirwa mu bikorwa yamaze kunonosorwa.

Ku ruhande rw’abaturage, bavuga ko nubwo uyu muhanda utinze kurangira, bizera ko uzakemura byinshi mu bibazo bari bafite birimo ubwigunge, gukererwa no gudahahirana n’abandi.

Umwe yagize ati “Uyu muhanda igihe uzuzurira tuzabasha guhahirana n’abaturanyi bacu ba Kongo, tuzava mu bwigunge. Byari bigoye kugera ku cyambu cya Rugari, iyo imvura yagusangaga yo wararaga yo. Twiteze impinduka zikomeye mu buzima bwacu.”

Uyu muhanda wa Rembo - Rugari uturuka ku muhanda mushya wa kaburimbo igana i Karongi ukagera ahagiye kubakwa isoko nyambukiranya-mipaka rya Rugari (Cross Border Trade Market), ukazuzura utwaye amafaranga asaga miliyoni 250 z’amafaranga y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka