Nyamasheke: Ababyeyi barasabwa kugiri isuku mu gihe bonsa
Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Nyamasheke bavuga ko hakiri urugendo ngo ababyeyi bitabire konsa babikoranye isuku.
Ibi babitangaje ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe konsa n’indyo yuzuye muri aka karere kuri uyu wa kabiri tariki ya 25 Kanama 2015, mu Kigo Nderabuzima cya Bushenge mu murenge wa Bushenge.

Bamwe mu babyeyi bavuga ko bikigoye ku babyeyi bakora imirimo isanzwe cyane cyane nko guhinga kuko bitoroshye ko uko umuhinzi yashaka konsa umwana yajya abanza agakaraba akabona gusubira mu murima, gusa bemera ko hakiri urugendo kugira ngo bigerweho.
Mukabaziga abisobanura agira ati “Iyi gahunda yo konsa abana banjye uko ngiye kubonsa ngakaraba numva ari iy’abakire kuko sinajya mva mu murima ngo nkarabe nonse nsubire mu murima, gusa kugirira isuku umwana wanjye ndabyemera ariko haracyari urugendo.”
Bankundiye Etienne, ushinzwe Ubuzima mu Karere ka Nyamasheke, avuga ko ari ikibazo cy’imyumvire ko n’umuhinzi yajya yitwaza amazi n’isabune yajya konsa umwana we akabanza agakaraba kandi neza kugira ngo amurinde indwara z’umwanda ndetse amurinde indwara zituruka kukutonsa neza.

Agira ati “Niba umuhinzi yitwaza amazi yo kunywa kuki atakaraba kuri ayo mazi akonsa umwana we akamurinda indwara z’umwanda ndetse umwana we agakura neza nta bwaki cyangwa kugwingira bituruka ku kutonsa neza!”
Bankundiye asaba ababyeyi konsa abana babo kenshi, kandi bakonka bagahumuza ibere, kuko intungamubiri nyinshi ziba mu mashereka ya nyuma mu ibere, kandi bakirinda kuvangira umwana ibindi bifungurwa bitari ibere mu mezi atandatu ya mbere.
Akomeza asaba ababyeyi gusiga bakamiye abana babo amashereka mu gihe baba batabona umwanya kubonana na bo kenshi kubera akazi bakora.
Iki cyumweru cyahariwe konsa umwana n’indyo yuzuye cyatangiriye mu Kigo Nderabuzima cya Bushenge, hakorwa ubukanguramabaga ku kwigisha ababyeyi gutegura neza amafunguro kandi bagateka ibifite intungamubiri ndetse bakonsa abana kenshi kandi neza.
Ibi bikazakomeza mu karere hose mu gihe mu Karere ka Nyamasheke habarurwa ababyeyi basaga 88% bitabira konsa neza.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|