Nyamagabe: Yicuza kuba yarashatse kwica umugabo we
Ansonsiyata Mukarugabiro wo mu karere ka Nyamagabe, atangaza ko yicuza kuba yarashatse kwivugana umugabo we kubera amakimbirane yo mu muryango.
Aya makimbirane yo mu muryango akenshi yari ashingiye ku gukoresha nabi umutungo, uburaya no guhohoterwa uyu mugore yakorerwaga, bituma nawe agambirira kwaka uzima uwo bashakanye.

Yabitangarije muri Komisiyo y’ubutabera n’amahoro ya Diyosezi ya Gikongoro, isanzwe ihuza abaturage ibasobanurira amategeko agenga gucunga umutungo, izungura no gutanga umunani mu miryango, yari yateranye kuri uyu wa mbere tariki 24 Kanama 2015.
Mukarugabiro avuga ko ataritabira aya mahugurwa, yigeze kuba mu buzima bwari bumubihiye kuko urugo rwe rwahoragamo amakimbirane, bitewe no kutumvikana hagati ye n’umugabo we.
Yagize ati “Nari mfite umugabo atambonamo umugore we simubonemo umugabo, tukorora amatungo akayagurisha, akankubita, akampoza ku nkeke, ikintu numvaga namukorera urwego naringezeho rwari ugushaka uko namwica, ariko aho mboneye amahugurwa byaramfashije.”

Muri iyi gahunda imaze imyaka itatu, abaturage bayitabira batangazako hari icyo inyigisho bahabwa zamariye, kandi ko hari intambwe igaragara bateye mu miryango yabo bakaba babanye neza n’abarabashije gukomeza kubana babayeho neza.
Alphonse Barame nawe witabira aya mahugurwa, atangaza ko yari yarataye umugore we ariko aho bamushakiye ngo yigishwe uko yakemura amakimbirane mu rugo rwe hari intambwe yateye.
Ati “Kuba umugabo ata urugo hari icyo aba ahunga, ndashimira komisiyo y’ubutabera n’amahoro ko yamenye ikibazo cyacu, baratuganiriza turi hamwe n’umugore, bityo tuza muri iri tsinda ryo kwiyubaka, intambwe rero iragaraga tubona hari igihinduka.”
Jean Baptiste Rusigamanzi umuhuzabikorwa w’iyi komisiyo akaba yatangaje ko ngo nubwo ntabyera ngo de ariko hari imiryango myinshi yabashije kwiyunga kandi yararebanaga ayingwe.
Ati “Abagabo benshi baratubwiraga ngo twari dufite imipanga tuyirarana munsi y’imisego twenda kuzakora ibara, hari impinduka nziza zifatika nk’abasigaye bararana, bajyana guhinga kandi mbere ntawacaga ahundi aciye gusa haracyari imiryango igifitanye utubazo.”
Iyi komisiyo ikaba iteganya gukomeza iyi gahunda kuko hari impinduka imaze kuzana mu baturage, kugeza ubu ikaba yari imaze guhugura ingo zirenga hafi 100.
Caissy Christine Nakure
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Murakoze mumaze guhugura abiyo mumajyaruguru nonese muburasirazuba muteganya kuzahagera ryari cyanecyane mukarere kanyagatare doreko banitwazako bafite imitungomyinshi aho umugore ashobora kurusha umugabo inka nyinshi mbshimiye uwomushinga mwatangiye wokwigisha ariko ntimwibagirwe nyagatare
Ariko.koko abantu bareka umuntu agatanga ubuhamya nkunwo ubwo se muba mwunze cg muba.muri gusenya .gewe ndabigaye nukuri iyo ugeze aho uvuga ko wigeze gushaka kwica umugabo uba.uri no gusebya ni abakobwa bawe kandi nta ruhare babigizemo