Nyamagabe: Urwego rw’umuvunyi rwatangije icyumweru cyo kurwanya akarengane

Abahagarariye urwego w’umuvunyi bagiye kumara icyumweru mu karere ka Nyamagabe bakira ndetse banashakira umuti ibibazo by’akarengane abaturage bafite.

Gahunda yo gutangiza iki cyumweru cyiswe ‘Icyumweru cyo kurwanya akarengane’ mu karere ka Nyamagabe yatangirijwe ku mugaragaro mu murenge wa Gasaka kuri uyu wa mbere tariki 6/8/2012.

Kuba urwego rw’umuvunyi rugiye kumara icyumweru mu karere ka Nyamagabe ntibivuze ko ariho hari akarengane kurusha ahandi ahubwo ni gahunda isanzwe y’uru rwego yo kuzenguruka mu turere dutandukanye rukegera abaturage batabasha kwigerera i Kigali.

Nzindukiyimana Augustin, umuvunyi mukuru w’agateganyo wanatangije iki gikorwa yatangarije Kigali Today ati “ni mu rwego rwo gushyiraho umwete kugira ngo dufashe abaturage kurangiza ibibazo by’akarengane baba bafite”.

Utundi turere kugeza ubu tumaze gukorerwamo iyi gahunda y’icyumweru cy’akarengane ni Rubavu, Musanze na Rwamagana.

Mugisha Philbert, umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe yatangaje ko nubwo ibibazo by’akarengane atari byinshi muri Nyamagabe, iyi gahunda izagirira benshi akamaro.

Yabisobanuye muri aya magambo: “ntabwo tutavuga ko mu karere kacu ibibazo by’akarengane ari byinshi cyane ariko birumvikana igihe icyo aricyo cyose abaturage baba bafite ibibazo bitandukanye kandi bifuza ko byakemuka.”

Abaturage bashimye kuba urwego rw’umuvunyi rwamanutse rukabasanga mu tugari. Umwe muri aba baturage yagize ati “ twebwe tubona ko ubu ari uburyo bwo kuruhura abaturage ngo bamenye ibibazo bafite, kuko nta tike umuntu aba afite yo kujya i Kigali.”

Gukumira no kurwanya karengane ni imwe mu nshingano z’uru rwego rw’umuvunyi rwashyizweho mu mwaka wa 2003. Indi nshingano y’uru rwego ni ukurwanya ruswa ndetse n’ibindi bijyanye nayo.

Jacques Furaha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka