Nyamagabe: Urubyiruko rwo muri FPR rwubakiye uwahejwe inyuma n’amateka utishoboye

Urugaga rw’urubyiruko ruri mu muryango FPR-Inkotanyi mu karere ka Nyamagabe rwubakiye umukecuru, umwe mu bahejwe inyuma n’amateka utishoboye utagiraga aho yikinga.

Iyo nzu y’ibyumba bitatu n’uruganiro ndetse n’igikoni, ubwogero n’ubwiherero byubakishije amatafari ahiye byagezweho bikozwe n’imbaraga z’urubyiruko ndetse no kwigomwa bagatanga imisanzu y’amafaranga, ikaba yaratwaye amafaranga asaga miliyoni umunani.

Ubwo rwashyikirizaga uwo mukecuru inzu rwamubakiye, tariki 02/12/2012, urwo rubyiruko rwishimiye kugera ku muhigo rwari rwariyemeje wo kuremera umwe mu baturage batishoboye nk’uko Kavoma Patrick, ukuriye urugaga rw’urubyiruko mu karere ka Nyamagabe abitangaza.

Uru rubyiruko ruri mu muryango FPR-Inkotanyi kandi rwanahaye uyu mukecuru ibikoresho bigizwe n’isaso, ibitambaro by’amadirishya n’inzugi bikaba byaratwaye amafaranga ibihumbi ijana y’u Rwanda.

Urugaga rw’abagore bari mu muryango wa FPR-Inkotanyi narwo rwamuhaye inka y’inzungu ndetse n’ibikoresho byo mu nzu nk’amasafuriya, imbabura, amakara, ibiribwa n’ibindi bitandukanye byose bifite agaciro k’ibihumbi 620 by’amafaranga y’u Rwanda.

Umukecuru waremewe ari kumwe na Chairman wa FPR mu karere ka nyamagabe imbere y'inzu ye.
Umukecuru waremewe ari kumwe na Chairman wa FPR mu karere ka nyamagabe imbere y’inzu ye.

Uyu mukecuru w’imyaka nka 70 witwa Mukandekezi Verena, agaragaza ibyishimo bitagereranywa, yashimiye umuryango FPR-Inkotanyi ndetse n’abagize igitekerezo cyo kumuremera, ngo kuko abonye ko ashyigikiwe.

Mukandekezi yagize ati: “Bategarugori namwe murakoze nanywaga amata sinyabone none ngiye kunywa amata muyangejejeho….. Rubyiruko mwe muragahorana amata muragahorana amahirwe munshyize ahantu heza, murandyoheje, nshize ya mibabaro, ninapfa nzapfa ku bw’Imana ariko munshyigikiye”.

Perezida w’umuryango FPR-Inkotanyi mu karere ka Nyamagabe, Philbert Mugisha atangaza ko batari kwishimira isabukuru y’imyaka 25 uyu muryango umaze uvutse hari abaturage bakennye, akaba ariyo mpamvu hakozwe ibikorwa byo kubaremera.

Hatanzwe amatungo magufi n’inka 256, hari abahawe imbuto yo gutera y’ibihingwa bitandukanye byera mu karere ka Nyamagabe ndetse hanakemurwa n’ibibazo by’abaturage 407, ibitarabonewe ibisubizo bigashyikirizwa izindi nzego ngo zibikurikirane.

Abatishoboye kandi ngo bazakomeza kuremerwa no mu minsi iri imbere kuko bitarangiranye n’isabukuru, ngo kuko ibyiza biri imbere.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka