Nyamagabe: Umukobwa utabona arasaba ubufasha bwo kugira aho aba hakwiranye n’ubumuga bwe
Nyiransabimana Beata w’imyaka 35 utuye mu mudugudu wa Karambi mu kagari ka Ngiryi mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe arasaba uwaba abishoboye wese kumufasha kubona aho yaba hatamubangamiye hakwiranye n’ubumuga bwe.
Uyu mukobwa wavukanye ubumuga bwo kutabona ubana na nyina ahantu bacumbikiwe n’undi muntu.
Avuga ko akarere ka Nyamagabe kamusabye gushaka ikibanza kitarengeje agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 150, ariko atabasha kukibona hafi y’ahantu yari asanzwe amenyereye, dore ko yijyana aho ashaka akigarura kuko ngo yamaze kuhafata mu mutwe.

Mu rwego rwo kwanga gusabiriza kandi Nyiransabimana yisunze abandi mu bimina anafata inguzanyo mu Murenge Sacco akora umushinga wo gupima ikigage muri santere ya Taba abifashijwemo na nyina, akaba yifuza ko yabona ikibanza hafi y’aho bari batuye ngo anakomeze uwo mushinga we.
Ati “Ku karere barambwiye ngo ninshakishe ikibanza kitarengeje ibihumbi 150. Ariko ntabwo nakibona nkurikije ahantu menyereye kandi nkorera n’umushinga wange bitambangamiye cyane. Aho nari nabonye banyatse ibihumbi 700 keretse ngize amahirwe nkabona nk’untera inkunga.”

Nyiransabimana arasaba ko uwabishobora wese yamufasha kubona ikibanza ahantu heza hatabangamira ubuzima bwe ngo kuko yumva aramutse atujwe ahantu hatamubereye ubuzima bwe bahungabana.
Ati: “Icyo nifuza ni uko mwankorera ubuvugizi nkagurirwa ikibanza kigaragara ahantu heza ngomba gukomeza gukorera ntabangamiwe. Kuko niba bavuze ngo banjyanye nk’ahandi hantu ntamenyereye kandi numva hadashoboka njyewe numva ko ubuzima bwange buzahungabana pe!”
Nyiransabimana yifuza ko abantu bafite ubumuga cyane cyane abo mu cyaro batagira akazi bajya bagenerwa inkunga y’ingoboka ya buri kwezi ngo kuko byaca umuco wo gusabiriza ugaragara kuri bamwe.
Nyiransabimana ngo yari yagize amahirwe yo kwiga Amashuri abanza ndetse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye yiga i Gatagara mu mwaka wa kabiri mu ishami ry’ubugororangingo (Kinésithérapie), bikaba bitarakunze ko abikomeza nyuma yayo.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|