Nyamagabe: Umuhanda Perezida Kagame yemereye abaturage uri gukorwa
Ubwo umukuru w’igihugu Nyakubahwa Paul Kagame yasuraga akarere ka Nyamagabe tariki ya 19/02/2013, yasezeranije abaturage bako ubufasha mu nzira igana ku iterambere ryabo n’akarere kabo, ariko abasaba gushyiraho akabo ngo kuko inkunga iza yunganira abagize icyo bakora.
Ahaye abaturage ijambo, Uzabakiriho Elias, umuturage wo mu murenge wa Buruhukiro yamugejejeho ikibazo cy’umuhanda uturuka ku ruganda rw’icyayi mu murenge wa Buruhukiro ugaca mu murenge wa Gatare ukagera ahitwa ku Bisharara udatunganije neza kandi ukaba ukoreshwa mu kugeza umusaruro utandukanye ku isoko.

“Hari n’ahandi hantu dufite akabazo gato Nyakubahwa Perezida wa Repubulika twifuza ko mwadufasha. Kuva hano ku ruganda [rw’icyayi rwa Mushubi] kugera ku Bisharara harimo intera y’umuhanda utameze neza, utuma icyayi kigera ku ruganda rwa Gisovu n’urwa Kitabi mu gihe uru rutaratangira gukora, hakaba harimo n’umusaruro w’imyaka tweza, hakabamo n’imbaho n’amakara n’ibindi bigera ku isoko,” Uzabakiriho asaba ko uyu muhanda perezida wa Repubulika yabafasha ugakorwa.
Umukuru w’igihugu yahise yemerera abaturage bakoresha uyu muhanda uva mu murenge wa Buruhukiro uciye mu wa Gatare ukagera mu murenge wa Nkomane ko uzatunganywa muri aya magambo: “uwo muhanda tuzawukora na wo nta kibazo”.

Uyu muhanda umukuru w’igihugu yasezeranyije abaturage b’akarere ka Nyamagabe ubu imirimo yo kuwukora irarimbanyije, ubuyobozi bw’akarere bukemeza ko uzatanga inyungu nyinshi kuko aka gace uri gukorwamo ariko ahanini gafatwa nk’ikigega cy’akarere mu musaruro ukomoka ku buhinzi, nk’uko umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert abivuga.
Ati “Byari bigoranye imodoka zanyuragamo zimwe zikamaramo iminsi zarahezemo. Ibyo rero bidindiza ubukungu cyane ko aho umuhanda unyura navuga ngo ni ikigega cy’akarere mu buhinzi. Ibihingwa bihera, ibirayo, ibigori ingano bikeneye kugezwa ku masoko. Mu byo uzakemura harimo no koroshya ubuhahirane”.

Uretse ibihingwa ngandurarugo, muri iki gice hanahingwa icyayi kigomba kugezwa ku ruganda rw’icyayi rwa Mushubi ruri mu murenge wa Buruhukiro, ndetse hakaba n’ikigo nderabuzima nacyo cyizungukira muri uyu muhanda cyoroherezwa kubona uko kigeza abarwayi ku bitaro igihe bibaye ngombwa.
Gusinya amasezerano y’ikorwa ry’uyu muhanda byakozwe mu kwezi kwa 11/2013 ubu imirimo nyir’izina ikaba yaratangiye, bikaba biteganijwe ko uzarangira gukorwa mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka.
Uyu muhanda ureshya n’ibirometero 18 uri gukorwa na Fair Construction ukaba uri kwagurwa ndetse hakazashyirwamo urusekabuye kugira ngo ureke kunyerera.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
dufite umuyobozi ushoboye uvuga agakora mbese abatayoborwa nawe barahomye, bravo muzehe wacu
umgabo udatatira ijambo rye, nyamibwa yogere i rwande, erega imvugo niyo ngira, ntare murinzi w’iki gihugu ! turamushima cyane, komera cyane president wacu
imvugo niyo ngiro erega usibye nuwo muhanda nta nikindi yemereye abaturage ngo ntagikore ni ukuri umuyobozi wacu arashoboye.