Nyamagabe: Umugore n’umugabo we biyungiye mu ruhame
Umugore witwa Odette Nyiraneza yahaye imbabazi umugabo we, Vincent Nyarwaya mu ruhame bariyunga, nyuma y’imyaka 8 avuye muri gereza kubera icyaha cya jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 akinjira undi mugore.
Impamvu yatumye uyu mugabo yinjira undi mugore ngo ni amagambo yamusangaga muri gereza avuga ko hari uwamusigariye ku rugo, ko umugore we ashobora kuba amuca inyuma.

Mu gihe umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe yatangizaga ukwezi kw’imiyoborere mu Murenge wa Kamegeri anakira ibibazo by’abaturage, ku wa 18 Werurwe 2015, nibwo Nyiraneza yasabye ko yarenganurwa, umugabo we agataha kandi imitungo yari yarigabije akayigarura.
Nyiraneza yavuze ko umugabo we yamusize ku rugo akajya gukora ibihano nsimburagifungo yabirangiza aho gutaha mu rugo rwe akigira ahandi. Yongeyeho ko afite ibyishimo byinshi byo kuba yiyunze n’umugabo we wari waramutaye.
Yagize ati “njyewe kuba niyunze n’umugabo wanjye, akaba ananshuhuje hagiye gukorwa ibintu byinshi ku mutima wanjye, mbese ndanezerewe”.

Uyu mugabo Nyarwaya, nyuma yo kugirwa inama, yasabye imbabazi umugore we mu ruhame, kandi bariyunga ndetse asezeranya ubuyobozi kuzafata neza umugore we.
Yagize ati “ubu ngiye gufatanya nawe gukora neza, twiteze imbere ibintu bijye muri gahunda, ubundi twongere tugire umutungo nk’uwo twari dufite kera”.
Uyu mugore n’umugabo bemereye abayobozi n’abaturage muri rusange bari bitabiriye ibirori ko bagiye kwisubiraho kandi bakabera abandi urugero birinda amakimbirane mu rugo rwabo.

Caissy Christine Nakure
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ni byiza ko biyunze ubuzima bugakomeza twirinde ibidutanya dukomeze ibiduhuza