Nyamagabe: Ubuyobozi bwa ADEPR ngo buzakomeza gufatanya n’izindi nzego mu gukorera abaturage
Nyuma y’igihe gito hatowe ubuyobozi bushya mu itorero pantekote mu Rwanda (ADEPR), kuri uyu wa gatatu tariki 15/05/2013, ubuyobozi bukuru bwa ADEPR bwasuye itorero ry’akarere ka Nyamagabe mu rwego rwo kumenyana n’abakirisitu no kubashimira icyizere babagiriye babashinga umurimo wo kuragira intama z’Imana, ndetse no kuganira ku buzima bw’itorero.
Umushumba akaba n’umuvugizi mukuru wa ADEPR, Reverend Pasteur Sibomana Jean yashimiye ubuyobozi bwite bwa Leta ndetse n’inzego z’umutekano kuba zifatanije nabo muri uyu muhango ngo kuko bigaragaza ubufatanye mu bikorwa bitandukanye bakorera Abanyarwanda hagamijwe kubateza imbere.
Ati: “Bitwereka ko itorero n’ubuyobozi bwite bwa Leta turi kumwe kandi ko dufatanije urugendo. Twese duhuriye ku gikorwa kimwe cyo kugira ngo dufashe Abanyarwanda kubateza imbere mu buryo bwose bushoboka”.

Umuvugizi mukuru wa ADEPR yatangaje ko inzego za Leta ndetse n’amatorero batahiriza umugozi umwe kandi ko iyo bahuje imbaraga aribwo bagera ku nshingano zabo zo guteza imbere abaturage uko bikwiriye.
“Iyo dukoreye hamwe imirimo yacu irushaho kujya mbere kandi ikabyara umusaruro ushimishije. Turi kumwe, turafatanije mu bikorwa by’iterambere twifuza kujyeza ku Banyarwanda mu karere ka Nyamagabe”, Reverend Pasteur Sibomana.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Byiringiro Emile yashimiye ADEPR ubufatanye basanzwe bafitanye mu bikorwa bitandukanye biteza imbere abaturage harimo uburezi, ubuzima, ubukungu n’ibindi.

Yakomeje abizeza ko akarere kazakomeza kubaba hafi mu bikorwa biteza imbere abaturage ari nabo bayoboke b’itorero ADEPR, akaba ndetse yifuza ko ubufatanye bafitanye bwarushaho gushimangirwa.
Ati: “Dufite imikoranire myiza n’itorero rya ADEPR. Twabizeza rero gukomeza gufatanya kugira ngo duteze imbere abakirisitu, twe mu rwego rw’ubuyobozi tubita abaturage ariko n’ubundi tuba tubahuriyeho. Turi kumwe rero muri uru rugamba rw’iterambere”.
Umuvugizi mukuru wa ADEPR yijeje abakirisitu babagiriye ikizere ko batazabatenguha.

Iyi komite nyobozi ya ADEPR yatowe tariki 15/03/2013 iri gusura abakiristu ba ADEPR mu turere twose ikaba yaratangiriye mu ntara y’amajyepfo. Ni ubwa mbere mu mateka ubuyobozi bukuru bwa ADEPR bubashije kujyamo umugore, ariwe Mutuyemariya Christine ushinzwe imari n’ubukungu.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|