Nyamagabe: Perezida Kagame arashimira abaturage aho bageze biyubaka

Ubwo yatangiraga uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu turere twa Nyamagabe na Nyaruguru, kuri uyu wa 19/02/2013, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimiye abaturage b’akarere ka Nyamagabe intambwe bamaze gutera bagana mu iterambere ndetse n’imibereho myiza yabo.

Ubwo yahaga ikaze umukuru w’igihugu, umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert yatangaje ko n’ubwo aka karere kigeze kwandika amateka mabi y’inzara ubu atariko bikimeze, kuko ubu nta muturage ugihunga inzara cyangwa ngo imutware ubuzima.

Mugisha yagize ati: “Akarere ka Nyamagabe mwasuye ni akarere mu mateka byavugwaga ko hari inzara ariko twagira ngo tubahamirize ko nta nzara ikiharangwa, nta n’umuturage ugisuhuka kubera inzara, nta n’ugipfa kubera inzara”.

Perezida Kagame asuhuza abaturage batuye akarere ka Nyamagabe no mu nkengero zabo bari bakereye urwo ruzinduko.
Perezida Kagame asuhuza abaturage batuye akarere ka Nyamagabe no mu nkengero zabo bari bakereye urwo ruzinduko.

Umuyobozi w’akarere yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika uruhare yagize mu guteza imbere aka karere n’abaturage bako, anizeza umukuru w’igihugu ko batazamutererana mu rugamba rwo kubaka igihugu.

Perezida wa Repubulika yashimiye abaturage b’akarere ka Nyamagabe intambwe bateye mu kubaka ubuzima bwabo n’iterambere, yongeraho ko aho aka karere kageze herekana ko ibintu byose bishoboka babigizemo uruhare maze Leta ikaza ibunganira.

Abaturage bari bishimiye uruzinduko rw'Umukuru w'igihugu ku buryo byanagaragaraga ku maso yabo.
Abaturage bari bishimiye uruzinduko rw’Umukuru w’igihugu ku buryo byanagaragaraga ku maso yabo.
Abari aho bose bazunguzaga amadarapo bafite nk'ikimenyetso cyo guha ikaze Perezida Kagame wabagendereye.
Abari aho bose bazunguzaga amadarapo bafite nk’ikimenyetso cyo guha ikaze Perezida Kagame wabagendereye.

Umukuru w’igihugu yagize ati: “Aho Nyamagabe ivuye n’aho igeze ni ikimenyetso cy’ibishoboka, cy’aho abantu bashobora kwivana, aho bashobora kwigeza, naho Leta yo ifatanya na mwe ikabatera inkunga ariko ibyinshi ni mwe mubikora”.

Yakomeje avuga ko Leta ihora ikangurira abaturage gushyira imbaraga hamwe bagakora ibyabateza imbere kandi bigendeye kuri gahunda nzima, kuko byose bishoboka kandi ibyiza biri imbere.

Perezida Kagame yamurikiwe bimwe mu bikorwa, byakozwe n'abagore bo muri ako karere mu rwego rwo kwiteza imbere. Aha yerekwaga umusaruro ukomoka ku Ikawa.
Perezida Kagame yamurikiwe bimwe mu bikorwa, byakozwe n’abagore bo muri ako karere mu rwego rwo kwiteza imbere. Aha yerekwaga umusaruro ukomoka ku Ikawa.
Uduseke natwo turi mu bikorwa bakora bagamije kwikura mu bukene, nk'uko batumurikiye Umukuru w'igihugu.
Uduseke natwo turi mu bikorwa bakora bagamije kwikura mu bukene, nk’uko batumurikiye Umukuru w’igihugu.
Abagore bo muri Nyamagabe kandi banagaragaje ko bashoboye ubukorikori, nko kuboha imitako itandukanye.
Abagore bo muri Nyamagabe kandi banagaragaje ko bashoboye ubukorikori, nko kuboha imitako itandukanye.
Aha bamwerekaga kimwe mu bikapu bishobora kwifashishwa mu buzima bwa buri munsi byakozwe mu birere.
Aha bamwerekaga kimwe mu bikapu bishobora kwifashishwa mu buzima bwa buri munsi byakozwe mu birere.

Perezida yasabye abaturage gukomeza mu nzira barimo igana ku iterambere bagahashya inzara kuko Abanyarwanda badakwiye kubaho nabi, bakabyaza akarere kabo umusaruro mu buryo bwose bushoboka.

“Nyamagabe muyibyaze umusaruro abantu bigaburire bihaze, korora, guhinga, kwikorera no gucuruza dukoresheje ikoranabuhanga n’ibindi byose bigezweho”, Perezida Kagame.

Uruganda ruzatunganya icyayi cya Mushubi rwubatswe na Sosiyete yitwa MIG.
Uruganda ruzatunganya icyayi cya Mushubi rwubatswe na Sosiyete yitwa MIG.

Umukuru w’igihugu yijeje akarere inkunga yose ishoboka, ariko asaba abaturage kutazategereza iyo nkunga ahubwo ko nabo bagomba kugira ibyo bigezaho mbere yo gutegereza ababafasha.

Imvura yaguye guhera mu masaha ya saa sita yatumye ibiganiro hagati y’abaturage n’umukuru w’igihugu bitamara akanya kanini, ariko yabijeje ko azagaruka ari ku mucyo maze bagasangira ibyo bejeje, cyangwe se nawe akabazanira ibyo bakeneye.

Abantu bo bari benshi bashakaga kwihera ijisho umukuru w'igihugu. Abo nabari bahateraniye.
Abantu bo bari benshi bashakaga kwihera ijisho umukuru w’igihugu. Abo nabari bahateraniye.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

MIG IMAZE KUBA UBUKOMBE RWOSE PE!
H.E NI UWO GUSHIMIRWA WE WAZANYE IGITEKEREZO CYO GUSHINGA MIG none aho imaze kugeza abaturage turahashima rwose kandi n’ibindi biracyaza nikomeze iduteze imbere ruriya ruganda rw’icyayi turutezeho byinshi!!

nitha yanditse ku itariki ya: 22-02-2013  →  Musubize

mujye muduha n’ama video yabyo!murakoze!

akagabo john yanditse ku itariki ya: 20-02-2013  →  Musubize

twishimiye president kagame kwiterambere yatugejejeho kandi ibyo yatwemereye byose twarabibonye,yewe abamusabira gukomeza mandat ya gatatu ntabwo bibeshya kuko aho yadukunye nitwe tuhazi kandi aracyafite ubushobozi nimbaraga zo gukorera abaturage wenda nyuma yaho nibwo yazasimburwa nuwo yatoje gukomeza amajyambere yurwanda.

yanditse ku itariki ya: 20-02-2013  →  Musubize

mbere nambere muraho ikinteye kubandikira nukubashimira mbabwirako mukora neza kandi uyu munyamakuru wanyu arasobanutse azi gukora inkuru,amafoto meza muza mudushimire kuko arasobanutse akazi keza.

hakizimana antoine yanditse ku itariki ya: 20-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka