Nyamagabe: Nta mukuru w’umudugudu uzongera kubipa umuyobozi umukuriye

Abakuru b’imidugudu 536 igize akarere ka Nyamagabe, kuri uyu wa kane tariki 14/02/2013 bahawe amaterefoni afite ubushobozi bwo guhamagara abandi bayobozi bakorana kuva ku rwego rw’akagari kugeza ku karere, akazajya yishyurwa n’akarere hagamijwe koroshya guhanahana amakuru mu buryo bwihuse.

Aya materefoni yashyizwe mu itsinda (Close User Goup) ku buryo uririmo ahamagara undi nta mafaranga ashyizemo ngo agiye koroshya akazi hagati y’inzego z’ubuyobozi cyane cyane ku mudugudu n’akagari, ngo kuko mbere byasabaga gukoresha amafaranga yabo kandi abakuru b’imidugudu ari abakorerabushake rimwe na rimwe ntayo babaga bafite nk’uko babitangaza.

Abakuru b'imidugudu bavuga ko terefone zizoroshya akazi.
Abakuru b’imidugudu bavuga ko terefone zizoroshya akazi.

Mukeshimana Chantal, umuyobozi w’umudugudu wa Gashasha mu murenge wa Gatare yagize ati: “Hari igihe twagiraga nk’ibibazo tukabura uburyo dutabaza abayobozi bacu, dutange raporo ku gihe, ariko iyi terefoni igiye kugira akamaro mu midugudu yacu”.

Bizirema Vianney, uyobora umudugudu wa Bazira yemeza ko yatangaga amakuru akoresheje ikaramu ariko ubu ngo abashije kubona ubushobozi bwo kuba yavugana n’abayobozi batandukanye mu buryo bwihuse, bityo akaba yumva bizihutisha mu gutanga amakuru ndetse na serivisi.

Umuyobozi w'akarere ka Nyamagabe ashyikiriza umukuru w'umudugudu terefone.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe ashyikiriza umukuru w’umudugudu terefone.

Shumbusho Télésphore, uyobora akagari ka Kizimyamuriro avuga ko mu guhana amakuru n’abakuru b’imidugudu byasabaga gukoresha terefoni zabo rimwe na rimwe nta n’amafaranga ahagije bafite, bityo amakuru ntabashe kuboneka uko bikwiriye, gusa ngo ubu birakemutse.

“Bigiye kongera imikoranire 100% kuko isaha ku isaha nzajya mubona nawe yanshaka akambona haba ku manywa haba nijoro”, Shumbusho.

Izi terefoni zatanzwe ku bakuru b’imidugudu ngo zizafasha mu kwihutisha amakuru by’umwihariko hagati y’akagari n’umudugudu, ndetse zinatange umusaruro mu kwimakaza umutekano kuko haba gutanga amakuru, kugisha inama no gukurikirana ikintu runaka hagati y’imidugudu n’inzego zose harimo n’iz’umutekano bizaba byoroshye; nk’uko Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert abitangaza.

Umukuru wa Polisi mu karere ka Nyamagabe atanga terefone ku mukuru w'umudugudu.
Umukuru wa Polisi mu karere ka Nyamagabe atanga terefone ku mukuru w’umudugudu.

Ubusanzwe ubu buryo bwakoreshwaga hagati y’akarere, imirenge, utugari n’inzego z’umutekano, bikaba byari bikiri ikibazo guhana amakuru hagati y’izi nzego n’imidugudu.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka