Nyamagabe: Musenyeri Hakizimana yagizwe umwepisikopi wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro ku mugaragaro
Musenyeri Hakizimana uherutse kugirwa umwepisikopi wa Diyosezi Gatulika ya Gikongoro n’umushumba wa Kiliziya Gatulika ku isi Papa Francis, yahawe ubwepisikopi ku mugaragaro na Musenyeri Thadee Ntihinyurwa waruyoboye imihango yo gutanga ubwepisikopi.
Kuri uyu wa gatandatu tarki 24/1/2015, nyuma y’imyaka igera hafi kuri itatu Diyosezi ya Gikongoro yo mu karere ka Nyamagabe yari imaze nta umwepisikopi ifite, yabonye umwepisikopi mushya, Celestin Hakizimana wahawe ubwepisikopi ku mugaragaro mu gitambo cya misa.

Musenyeri Celestin Hakizimana asimbuye ku ntebe y’ubushumba musenyeri Augustin Misago witabye Imana taliki 12/3/2012, nyuma y’uko yari asanzwe ari umunyamabanga mukuru w’inama y’Abepisikopi mu Rwanda.
Musenyeri Celestin Hakizimana wahawe ubwepisikopi akagirwa umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro yatangaje ko intego ye ari ukuzafasha abakirisitu ndetse n’abapadiri yahawe kuyobora, kurushaho kuyoboka Imana bagendera mu nzira.

Nyuma yo guhyikirizwa inkoni y’ubushumba yagize ati “Ubutumwa mpa abakirisitu bose bo ku Gikongoro, abapadiri, ndetse n’abandi bari ku isi hose ni ukugana Imana, tukava aho turi ntitube indorerezi tukaba abakirisitu nyabo bazi icyo bakora, kugira ngo dufatanyarizi hamwe, tuzane rubanda nyamwinshi ku Mana.”
Imvura nyinshi ivanze n’umuyaga yaguye mu isozwa ry’igitambo cya misa yafashwe nk’umugisha wahawe abanyagikongoro ndetse n’abitabiriye ibi birori mu rusange byari byitabiriwe n’imbaga nyamwinshi y’abakirisitu bo mu karere ka Nyamagabe n’abandi baturutse hirya no hino mu gihugu.

Ibi birori bikaba byari byitabiriwe n’abayobozi bo ku rwego rw’igihugu, peresida wa sena Bernard Makuza, minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka, guverineri w’intara y’amajyepho Alphonse Munyentwali, abayobozi b’akarere ka Nyamagabe, abo mu nzego z’umutekano, abihayimana ndetse n’abahagarariye amadini n’amatorero.
Andi mafoto:



Caissy Christine Nakure
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
NIBYO KOKO, HABEMUS BISCHOF VON GIKONGOROENSIS
Imana imuragire kandi Roho Mutagatifu amube hafi igihe cyose kugirango akenure izo aragijwe.AMENEEE
Nyagasani Imana akomeze umushumba mushya wa Gikongoro, aduhaye. Namwe abanyamakuru turabashimiye mwe mwahatubereye.Uretse kuri facebook nabonye udufoto nta handi henshi byavuzwe mu binyamakuru. Yezu asingizwe! Gikongoro oyee!
Tumuragije Nyagasaniazamube hafi kandi azafashe imbaga yose kuzinjira mu bwami twifuza kubamo.
Tumuragije Nyagasaniazamube hafi kandi azafashe imbaga yose kuzinjira mu bwami twifuza kubamo.
Tumuragije Nyagasaniazamube hafi kandi azafashe imbaga yose kuzinjira mu bwami twifuza kubamo.