Nyamagabe: Manda ya nyobozi irangiye hari ibidakozwe

Manda ya komite nyobozi y’Akarere ka Nyamagabe irangiye hari imihigo ikomeye itagezweho harimo umuhigo wo kubaka inyubako y’Akarere n’isoko rya kijyambere.

Akarere ka Nyamagabe, ni kamwe mu turere tugize Intara y’Amajyepho. Nubwo kaza mu turere dutanu dukennye mu gihugu, mu myaka yashize kateye imbere mu buryo bugaragara, aho abaturage bari munsi y’umurongo w’ubukene bavuye kuri 73% bakagera kuri 41%.

Imirimo y'inyubako y'isoko yadidindijwe no kuba ubushobozi bwari bwitezwe mu bikorera butabonekeye igihe
Imirimo y’inyubako y’isoko yadidindijwe no kuba ubushobozi bwari bwitezwe mu bikorera butabonekeye igihe

Aka karere kateye imbere ariko imwe mu mihigo kari kihaye ikomeye, nk’uwo kubaka isoko rya kijyambere n’inyubako y’akarere, yananiranye bitewe n’imbogamizi zitandukanye.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe ucyuye igihe, Philbert Mugisha, atangaza ko nk’ubuyobozi busoje imirimo, butanga icyizere kuko hari ibisubizo busize bijyanye n’uko iyi mihigo ibiri yagerwaho.

Yagize ati “Hari inyubako y’isoko rya kijyambere dufatanya n’abikorera. Hagiye hagaragaramo ibibazo, imirimo ntiyihute uko bikwiye. Hari abataratanze imisanzu nk’uko byari byitezwe ariko dusize hari ingamba zafashwe, imirimo yarasubukuwe, abasigaye bazakomeza gufatanya.”

Ku bijyanye n’inyubako y’ibiro by’Akarere ka Nyamagabe, yakomeje avuga ko habayeho ikibazo cya rwiyemezamirimo utarujuje ibikubiye mu masezerano, bikaba ngombwa ko imirimo isubikwa ariko ko isoko ryo kubaka ryongeye gutangwa, hakaba hasigaye kumenyekana uwatsinze.”

Isoko ryo gukomeza kubaka inyubako y'ibiro by'Akarere ka Nyamagabe ryongeye gushyirwa hanze
Isoko ryo gukomeza kubaka inyubako y’ibiro by’Akarere ka Nyamagabe ryongeye gushyirwa hanze

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe by’agateganyo, Jean Pierre Nshimiyimana, atangaza ko nk’abasigaranye imirimo, bagiye gukomeza gukurikirana iyo mihigo ikazagerwaho mu gihe cyateganyijwe.

Inyubako y’Akarere ka Nyamagabe yagombaga gutahwa muri Mutarama 2015, naho isoko rya kijyambere ryari riteganyijwe kurangira muri Gicurasi 2015. Kugeza ubu, hari abakozi bubatse ku karere bamaze umwaka n’igice batarahembwa cyakora abakoze ku isoko bo barahembwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka