Nyamagabe: Kuri Noheri imirimo yakomeje nk’ibisanzwe

Ubushobozi buke n’inshingano za bamwe mu baturage, bituma bakora kuri Nohelr kugira ngo babashe gukemura bimwe mu bibazo bahura na byo.

Kuri uyu wa 25 Ukuboza 2015, mu Mujyi wa Nyamagabe byari ibisanzwe, utamenya ko habaye Noheri nk’uko mu yindi mijyi mu gihugu biba byifashe.

Abantu wabonaga bari mu kazi nk’ibisanzwe, bakavuga ko biterwa n’inshingano n’ubushobozi buke kuri bamwe bagahitamo kwikomereza akazi.

Uyu we yazindukiye ku kiraka cyo gucukura ingarani.
Uyu we yazindukiye ku kiraka cyo gucukura ingarani.

Dominique Munyengabe, umufundi twasanze arimo gucukura ingarani, avuga ko bitewe n’ubushomeri buriho atari kwitesha akazi ngo ni uko ari kuri Noheli.

Yagize ati “Turi gucukura iyi ngarani kuri uyu munsi wa Noheli, akazi kamaze iminsi karabaye gakeya. Twakabonye turavuga ‘tuti aho kugira ngo kaducike abandi bagatware turi mu bushomeri icyatubera cyiza ni uko twagakora’ ariko mu kanya turajya kuruhuka tuyizihize tumeze neza.”

Amaduka yari afunguye nk'ibisanzwe.
Amaduka yari afunguye nk’ibisanzwe.

Felicien Nteziryayo, undi mwubatsi, avuga ko kuba bari mu kazi bitavuze ko batemera Noheri cyangwa se batayizihiza ahubwo aba ari impamvu z’ubushobozi buke.

Yagize ati “Noheri rwose ndumva kuyizihiza ari byiza ndanayemera, ariko kandi ubu nimva mu kazi nanjye ndahita njya kuyizihiza. Numva gukora ukanizihiza Noheri ntacyo byaba bitwaye.”

Nubwo hari abakomeje akazi, abakirisitu bari urujya n’uruza mu nsengero zabo bajya kwizihiza umunsi w’ivuka ry’umwana w’Imana Yezu Kirisitu cyangwa se Yesu Kirisito.

Muri gare naho wabonaga ari ibisanzwe.
Muri gare naho wabonaga ari ibisanzwe.

Muri rusange mu Mujyi wa Nyamagabe, ari abakora umwuga wo gucuruza amayinite ya terefone, abamotari, abadoda inkweto, abatwara ibintu n’abantu ,amaduka atandukanye n’ahandi hari hafunguye abantu bari mu kazi nk’ibisanzwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka