Nyamagabe: Kuri Noheri abikorera ntibitabiriye umurimo nk’uko bisanzwe

Mu gihe ubusanzwe ku munsi mukuru wa Noheri (ubwo abakirisitu bibuka ivuka rya Yezu) uba ari ikiruhuko ku bakozi, abikorera mu karere ka Nyamagabe nabo ntibitabiriye umurimo nk’uko bisanzwe.

Ubusanzwe isoko ryo mu mujyi wa Nyamagabe, n’ubwo rirema buri munsi, kuwa gatatu no kuwa gatandatu nibwo riba rishyushye ndetse ryanajemo abantu baturutse hirya no hino.

Ugeze muri iri soko ntiwamenya ko risanzwe rizuma kuwa gatatu.
Ugeze muri iri soko ntiwamenya ko risanzwe rizuma kuwa gatatu.

Gusa kubera umunsi mukuru wa Noheri wabaye ku wa gatatu byatumye iryo soko ryimurirwa kuwa kabiri, ku buryo kuri uyu wa gatatu warigeragamo ukaba utamenya ko rijya rishyuha kuko harimo abantu bake baba abacuruzi n’abaguzi, ahenshi hafunze.

Uretse isoko, n’abacururiza mu maduka nabo hari abatarigeze bafungura imiryango kuri Noheri kuko ubwo umunyamakuru wa Kigari today yatemberaga mu mujyi wa Nyamagabe mu masaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba hamwe na hamwe hari hagikinze.

Amaduka nayo hari ayiriwe akinze.
Amaduka nayo hari ayiriwe akinze.

Umujyi wa Nyamagabe wiganjemo abayoboke ba Kiriziya gaturika, ab’itorero Angilikani mu Rwanda ndetse n’ab’itorero Pantekoti mu Rwanda kandi bose bakomeye ku munsi mukuru wa Noheri.

Uyu munsi wabaye uwo gutanga amasakaramentu atandukanye kuri aba bayoboke ndetse n’ibirori binyuranye hirya no hino mu miryango.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka