Nyamagabe: Impunzi z’Abarundi bahungiye mu Rwanda barishima uko bakiriwe

Zimwe mu mpunzi z’abarundi zahungiye mu Rwanda zirishimira uburyo zakiriwe n’Abanyarwanda, nyuma y’uko bahahungiye kubera imyigaragambyo yari mu Bujumbura yamagana icyemezo cy’umukuru w’igihugu cyo kwiyamamariza manda ya gatatu.

Taliki 17 Mata 2015 nibwo imyigaragambyo yo kwamagana icyemezo cyo kwiyamamariza manda ya gatatu cy’umukuru w’igihugu Jean Pierre Nkurunziza, abarundi benshi bahungiye mu Rwanda bamwe bajyanwa mu nkambi abandi bajya mu miryango yabo hirya no hino mu gihugu.

Kigali Today yaganiriye na bamwe mu mpunzi babashije guhungira mu karere ka Nyamagabe batangaza bishimiye buryo ki bakiriwe n’abanyarwanda.

Uwitwa Patrick Akimana w’imyaka 22 yari umunyeshuri muri kaminuza y’I Bujumbura aho yaragiye gusoza umwaka wa mbere mu bijyanye n’ubwubatsi (genie civile) aravuga ko imyigaragambyo yari mu Bujumbura yatumye bahagarika amasomo yabo bagahunga.

Aragira ati: “nkuko mu byumva namwe mubikurikirana mu itangazamakuru, mu Bujumbura ntago byifashe neza, njyewe naraje mu muryango, kubera ntabwo twarimo twiga I Bujumbura, kandi urabizi ibintu byari bimeze nabi cyane batwika amapine mu muhanda, batera amabuye.”

Arakomeza avuga ko aho agereye mu Rwanda yakiriwe neza kandi yahasanze umutekano. Aragira ati: “naje hano mu muryango rwose banyakira neza, noneho ngira amahirwe nshakisha akazi ndakabona, urabona unsanze ku kazi narishimye cyane mbese nabonye n’inshuti.”

Uyu musore akaba kandi yiteguye gutaha mu gihugu cye mu gihe umwuka ubaye mwiza agakomeza amasomo ye kugira ngo azagire icyo yimarira.

Amakuru dukesha urwego rwa DASSO rushinzwe umutekano, avuga ko mu karere ka Nyamagabe hahungiye abasore babiri n’umuryango umwe w’umukoloneli wahamaze iminsi mike ugahita ukomeza mu mujyi wa Kigali.

Caissy Christine Nakure

Ibitekerezo   ( 1 )

kwakira impunzi twe tubifata nk’ibisanzwe cyane rwose kuko tuzi akaga impunzi ziba zifite

Higiro yanditse ku itariki ya: 22-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka