Nyamagabe: Imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yabonetse mu rugo rw’umuturage

Mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Manwari, Umurenge wa Mbazi mu Karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo, mu rugo rwa Mbonyumukiza Félicien habonetse imibiri y’Abatutsi bishwe mu gihe cya Jenoside.

Umwobo wakuwemo imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside
Umwobo wakuwemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbazi, Valens Ndagijimana, yatangarije Kigali Today ko aya makuru yamenyekanye tariki ya 26 Kanama 2023 bayabwiwe n’abaturanyi ba Mbonyumukiza Félicien ko aho yubatse inzu y’ubucuruzi hatangiye kwiyasa bakabona yarubakiye hejuru y’umwobo.

Gitifu Ndagijimana avuga ko hari amakuru umugore witwa Mukaryimbwiye Consolée warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yari yaratanze ko Se na basaza be biciwe kuri bariyeri yari iri aho hafi y’urwo rugo.

Ati “Tuganira na Mukaryimbwiye Consolée, yambwiye ko ubwo barimo bahunga mu gihe cya Jenoside bageze kuri iyo bariyeri abicanyi basigaranye Se na basaza be babiri bakabica, agahora asaba abari batuye muri kariya gace ko bamuha amakuru ariko bakinangira imitima ntibagire icyo bavuga, bakomeza guhisha amakuru”.

Gitifu Ndagijimana avuga ko bakimenya ko inzu ye yubakiye hejuru y’umwobo bahise batangira kugenzura ko nta bantu bajugunywemo mu gihe cya Jenoside basangamo imibiri.

Ubuyobozi bwabajije Mbonyumukiza Félicien impamvu atatanze amakuru, avuga ko atari azi ko hari imibiri y’Abatutsi irimo.

Ati “Twasanzemo imibiri myinshi kuko uwo mwobo yubatse hejuru wari ubwiherero kandi nubwo yahakanye ko atari azi ko abo bantu barimo amakuru twakusanyije ni uko abeshya kuko mu gihe cya Jenoside yari atuye hafi y’iyo bariyeri kandi ubwo bwiherero rusange bwari bwubatse mu isambuye ye”.

Gitifu Ndagijimana yemeza ko uyu mugabo basanze yarubatse hejuru y’iyi mibiri na mbere ya Jenoside yari atuye hafi y’ubwo bwiherero muri metero 10 ndetse na n’ubu akaba ari ho agituye.

Ati “Byonyine kuba yarubatse hejuru y’umwobo kandi abizi ni kimwe mu bimenyetso byerekana ko yari azi ko iyi mibiri irimo”.

Mu rwego rwo gukomeza gukusanya amakuru kuri iyi mibiri, abantu barindwi bamaze gutabwa muri yombi kugira ngo bagire ibyo babazwa.

Abatawe muri yombi ni Nkurikiyumukiza Félicien w’imyaka 53 na Nsengimana Isaie w’imyaka 51, Nteziryayo Faustin w’imyaka 60, Murigande André w’imyaka 69, Munyambuga Gaspard w’imyaka 55, Bizimana Innocent w’imyaka 55 hamwe na Mbonyumukiza Félicien w’imyaka 67.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbazi avuga ko aba barimo gukorwaho iperereza bari barahamijwe ibyaha bya Jenoside nyuma bakaza gufungurwa.

Ati “Hari umugabo witwa Faustin Nkurunziza wumvise ko twatangiye gukura imibiri muri uyu mwobo we ahita atoroka, nagerageje no kumuhamagara kuri telefone ngo tuvugane ambwira ko ari ahantu kure yahunze ngo tutamubaza iby’iyo mibiri n’impamvu atatanze amakuru, cyakora ubu turimo kumushakisha dufatanyije n’inzego z’umutekano”.

Imibiri yabonetse muri uyu mwobo yarangiritse kubera igihe kirekire imazemo ku buryo kumenya abo ari bo bigoye. Imwe mu mibiri yagejejwe ku Murenge kugira ngo itunganywe izashyingurwe mu cyubahiro.

Gitifu Ndagijimana asaba abantu bose bagize uruhare muri Jenoside gutanga amakuru y’ahakiri imibiri y’Abatutsi bishwe kugira ngo ishyingurwe.

Ikindi asaba abantu bakoze Jenoside ni ukutinangira umutima kuko Leta y’u Rwanda yabahaye imbabazi bityo na bo bakaba bakwiye kubohoka bagatanga amakuru yose ku byaha bakoze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

nubwo abicanyi bakwicara bazi ko ntawamenye ibyo bakoze, imitima yabo ibibashinja buri munsi! burya uwireze yabarushije ubutwari kuko yikiranuye n’umutima we.

Kandange margo yanditse ku itariki ya: 30-08-2023  →  Musubize

nubwo abicanyi bakwicara bazi ko ntawamenye ibyo bakoze, imitima yabo ibibashinja buri munsi! burya uwireze yabarushije ubutwari kuko yikiranuye n’umutima we.

Kandange margo yanditse ku itariki ya: 30-08-2023  →  Musubize

dukunda amakauru mutugezaho kandi remeval effective of direma

ikwiyishime Abel Moses yanditse ku itariki ya: 29-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka