Nyamagabe: CHICO iri guteza isuri abaturage
Abaturage bo mu karere ka Nyamagabe mu murenge wa Cyanika baratangaza ko sosiyete y’abashinwa ya CHICO (China Henan International Cooperation Group) iri gukora imihanda yabateje isuri bitewe n’uko bayoboye imiyoboro y’amazi mu mirima yabo bikangiriza imyaka.
Ubwo umunyamakuru wa Kigali Today yasuraga umudugudu wa Nyamisave, akagari ka Ngoma, umurenge wa Cyanika mu karere ka Nyamagabe, abaturage bamugaragarije ko imirima yabo yangizwa n’ibikorwa byo kuyobora amazi aturuka aho sosiyete ya CHICO itunganyiriza amabuye yo gukoresha mu kubaka imihanda.
Abaturage batangaza ko aho bahinze imyaka yarengewe n’amazi aturuka muri iyi mirimo yo gutunganya amabuye bayasya kugira ngo babone amabuye bifuza akoreshwa mu gukora kaburimbo, kandi ko amafaranga y’ingurane atabageraho.

Uwitwa Philbert Mbarushimana yagize ati “ikibazo ni icy’isuri hariya muri cariyeri, urabona abashinwa bayoboye amazi mu mirima y’abaturage niba hari abo bahaye amafaranga y’ingurane siko abantu bose yabagezeho ahantu umuntu wese yahinze imyaka yarenzweho”.
Umuyobozi w’umurenge wa Cyanika, Jean Chrisostome Ndorimana yemeza ko ikibazo cy’uko ibikorwa by’iyi sosiyete byateje isuri abaturage kizwi kuko bagiye kuhasura bagasanga ari byo koko ndetse bakaba barakoze ubuvugizi.
Yagize ati “ni byo isuri yatwaye imirima y’abaturage, twavuganye n’ubuyobozi bwa CHICO, twavuganye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imihanda n’ibikorwa remezo, barahageze ubu ikirimo gukorwa ni ukubara ibyangirijwe, gahunda iri imbere ni ukugira ngo twishyure ibyangijwe”.
Abaturage bifuza ko ikibazo cy’isuri bafite gikwiye gukemurwa vuba kuko ingaruka z’isuri zizahungabanya imibereho yabo ya buri munsi cyane ko amaramuko yabo baba bayateze ku ibikorwa by’ubuhinzi.
Caissy Christine Nakure
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
abaduha ibikorwa remezo byiza ntabagasubiye inyuma kandi ngo babangamire abo babiha ntibikwiye , bagakwiye kujya bareba aho ibikorwa byabo bigera ndetse bakamenya ko bitagomba kubangamira abo bigenerwa