Nyamagabe: Batangiye kwitegura isabukuru y’imyaka 25 ya FPR-Inkotanyi
Mu nama yahuje bamwe mu banyamuryango ba FPR Inkotanyi, biyemeje kwizihiza iyi sabukuru bongera imbaraga mu gukemura ibibazo by’akarengane no gufasha abaturage batishoboye kugira ngo basezerere ubukene.
Akarere ka Nyamagabe ni kamwe mu turere dufite umubare munini w’abaturage bari munsi y’umurongo w’ubukene.

Mugisha Philbert, uhagarariye umuryango wa PFR Inkotanyi ku rwego rw’akarere ka Nyamagabe asanga mu karere ka Nyamagabe by’umwihariko hari byinshi byo kwishimira umuryango FPR Inkotanyi umaze kugeraho muri iyi myaka 25 umaze ushinzwe.
Mugisha yagize ati “ twishimira intambwe imaze kugerwaho kandi dukesha umuryango wa RPF Inkotanyi. Kera inaha Nyamagabe hahoze hitwa Gikongoro ari ah’inzara, ariko ubungubu ubuzima burahari umuturage afite icyizere cyo kubaho. Ubu umuturage wese afite agaciro kandi yizeye ko yakira.”

Ibikorwa byateganyijwe bijyanye no kwizihiza iyi sabukuru harimo amarushanwa mu mikino itandukanye ndetse n’imyidagaduro. Abanyamuryango ba PFR Inkotanyi mu karere ka Nyamagabe biyemeje kuzaza ku isonga ku rwego rw’igihugu.
Iyi nama yari yari yitabiriwe n’abanyamuryango ba PFR Inkotanyi kuva ku rwego rw’akagari kugeza ku rwego rw’akarere.
Jacques Furaha
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|