Nyamagabe: Ambasade y’ubuholandi yasuye inkambi ya Kigeme igamije kureba aho kubaka “one stop center” bigeze

Umunyamabanga wa mbere muri ambasade y’ubuholandi mu Rwanda, Vasco Rodrigues yasuye inkambi ya Kigeme iherereye mu karere Nyamagabe agamije kureba aho imirimo yo kubaka “one stop Center” mu rwego rwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina igeze, dore ko igihugu cyUbuholandi ari bamwe mu bayiteye inkunga binyuze mu muryango mpuzamahanga ushinzwe kwita ku mpunzi (UNHCR).

Iyi “One stop center” biteganijwe ko izatangira gukora vuba kuko inyubako yamaze kuzura hakaba hasigaye gushyirwamo ibikoresho gusa; nk’uko Umunyamabanga wa mbere muri ambasade y’ubuholandi mu Rwanda yabwiboneye kuri uyu wa kabiri tariki ya 20/05/2014.

Iyi nzu izajya itangirwamo ubufasha mu buvuzi, mu mategeko ndetse n’ubujyanama ku bantu bakorewe ihohoterwa yubatse hagati y’inkambi y’impunzi ya Kigeme, ikigo nderabuzima ndetse n’ibitaro bya Kigeme ku buryo ubufasha buzaba bukenewe bwose buzajya buboneka mu buryo bwihuse haba ku mpunzi ndetse n’abaturage baturiye inkambi.

Umuyobozi w'akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert n'umuyobozi w'inkambi ya Kigeme, Ntirenganya Deo basobanurira Vasco Rodrigues aho imirimo yo kubaka "One Stop Center" igeze.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert n’umuyobozi w’inkambi ya Kigeme, Ntirenganya Deo basobanurira Vasco Rodrigues aho imirimo yo kubaka "One Stop Center" igeze.

Vasco Rodrigues avuga ko bahisemo kwegereza iyi nzu inkambi ya Kigeme kuko bazi ko ubwo bahungaga bagiye bakorerwa ihohoterwa rinyuranye, hakaba hari hagamijwe kuberegereza ubufasha bujyanye n’iryo hohoterwa.

Ati “turazi ko abantu benshi bari mu nkambi urugero nk’abavuye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, iryo mu miryango, ibibazo byo mu nkambi nabyo bijya bivamo ihohoterwa ryo mu ngo. Ni byiza ko izi mpunzi zihabwa ikigo cyizajya kiziha ubufasha mu buvuzi, amategeko n’ubujyanama”.

Impunzi z’abanyekongo ziri mu nkambi ya Kigeme zitangaza ko zigihungira mu Rwanda iby’uburenganzira no kumenya amategeko byari nk’umugani kuri zo kuko mu gihugu cyabo nta bumenyi zigeze zibihabwaho, bityo hakaba harakundaga kugaragara ihohoterwa ryaba iryo mu ngo ndetse n’irishingiye ku gitsina, ariko ngo aho zitangiye guhabwa ubukangurambaga ku mategeko n’uburenganzira ihohoterwa rikaba riri kugenda ricika.

Abagore bo mu nkambi ya Kigeme bemeza ko ihohoterwa riri kugabanuka.
Abagore bo mu nkambi ya Kigeme bemeza ko ihohoterwa riri kugabanuka.

“Umugore yarakubitwaga agaceceka akumva ko ari umuco, ari ko ubu tumaze gusobanukirwa ubwoko bw’amahohoterwa. Ntabwo twari tuziko umugabo wawe ashobora kugufata ku ngufu, cyane cyane ibyo byakundaga kugaragara, ariko ubu tumaze kubisobanukirwa ubu bimaze gushira bitewe n’inyigisho duhabwa,” Nyiramugisha Odette, umwe mu bagore bo mu nkambi ya Kigeme.

Ikindi gituma ihohoterwa rigenda rigabanuka mu nkambi ya Kigeme ngo ni uko hari abakangurambaga bigisha impunzi umunsi ku wundi, ndetse umuryango bigaragara ko hari ushobora guhohoterwa bakigishwa bakaba barabikumiriye.

Emmanuel Nshimiyimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka