Nyamagabe: Akarere n’abacitse ku icumu bavuka i Musange bagiye kuhubaka urwibutso rwa Jenoside
Ku bufatanye hagati y’abacitse ku icumu b’i Musange n’akarere ka Nyamagabe, mu murenge wa Musange hagiye kubakwa urwibutso rwa Jenoside rusimbura urwari ruhari rutari rumeze neza mu rwego rwo guha agaciro imibiri y’abishwe muri Jenoside iruhukiyemo.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert atangaza ko ubundi bari baratekereje kubaka uru rwibutso mu buryo bwabo bitewe n’ingengo y’imari yari ihari, ariko baganiriye n’abacitse ku icumu bo muri uyu murenge basanga hari ubundi buryo byakorwamo bafatanije, akaba anabashimira ubwo bushake bagaragaje.

Umuyobozi w’akarere akomeza atangaza ko imirimo yo kubaka uru rwibutso itazaba mu gihe gitinze kuko aho urwibutso ruzubakwa hamaze kwemezwa, ubu hakaba hari kwegeranywa ubushobozi bwiyongera ku ngengo y’imari ihari ndetse n’igishushanyo cyarwo kikaba kiri gukorwa.
“Hari ingengo y’imari yari ihari ariko hari n’uruhare rw’abakomoka ahangaha ndetse n’abaturage muri rusange. Si mu gihe gitinze ni muri uno mwaka w’ingengo y’imari tuzatangira. Hari kwegeranywa ubushobozi, igishushanyo kiri gukorwa ndetse n’aho urwibutso ruzubakwa hamaze kumvikanwaho,” Umuyobozi w’akarere.
I Musange hasanzwe hari urwibutso rurimo imibiri isaga ibihumbi 26 ariko rudasakaye ubu hakaba harakozweho imirimo mike kugira ngo babuze amazi kuba yakwinjiramo ngo yangize imibiri iruhukiyemo mu gihe hatarubakwa urujyanye n’igihe.
Abatutsi bari barahungiye aha ngo bahahuriye n’ubuzima bubi cyane
Abatutsi bari bahungiye kuri komini Musange (ubu ni umurenge wa Musange) bahizeye amakiriro ngo bahaboneye ubuzima bubi bidasanzwe, nk’uko Fulani Francois waharokokeye yabitanzemo ubuhamya.

Avuga ko babanje kugerageza kwirwanaho bakoresheje amabuye aho abakobwa n’abagore bayazanaga naho abagabo n’abasore bakayatera abishi, ndetse ngo abandi bakabafata bakabaniga ariko ngo byaje kurangira baganjwe.
Mbere y’uko bicwa ngo babanje kwicishwa inzara ndetse baca n’ibitembo byazanaga amazi kuri komini banashyira bariyeri hepfo yayo ngo batazajya kuvoma mu kabande.
Izi mpunzi ngo zacukuye icyobo kikajyamo amazi y’imvura bakaba ariyo bakoresha ariko ngo haje kuza umugabo witwa Longine maze asukamo ibisigazwa by’amavuta akoreshwa mu mamashini bizwi ku izina rya Godoro, ubundi bakajya barigata urume mu gitondo.
Iherezo rya benshi mu bari bahungiye kuri komini Musange ngo ryaje kugera ubwo uwari perefe Bucyibaruta yabwiraga abajandarume ngo babarase bagakwira imishwaro, udahitanywe n’isasu akazira ubuhiri, n’ibindi.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|