Nyamagabe: Akarere kari kubaka ibagiro ryahariwe “akabenzi”
Mu minsi mike iri imbere akarere ka Nyamagabe karaba kujuje ibagiro rya kijyambere rigenewe kuzajya rutunganyirizwamo inyama z’ingurube zimenyerewe ku izina ry’“akabenzi”, mu gihe hari amakuru yavugwaga ko bajyaga bazitunganyiriza mu ishyamba.
Iri bagiro ryitaruye irisanzwe rigenewe kubagirwamo amatungo atandukanye kugira ngo imyemerere ya bamwe bafata kurya iri tungo nk’ikizira yubahirizwe; gusa yose aherereye mu kagari ka Ngiryi ko mu murenge wa Gasaka, umurenge ubarizwamo umujyi wa Nyamagabe.

Iri bagiro riri kubakwa ku bufatanye n’umushoramari rizaba rigizwe n’inzu ebyiri zigerekeranye; imirimo yo kubaga izajya ikorerwa hasi hanyuma hejuru hajye hatunganyirizwa ibintu bitandukanye bikomoka ku ngurube.
Ingurube zajyaga zibagirwa mu ishyamba ry’ahitwa ku Kabacuzi inyama zikajyanwa mu buryo budakwiye aho zagombaga gutunganyirizwa.
Ibagiro risanzwe rigenewe kubagirwamo amatungo asanzwe nk’inka n’ihene naryo ryavuguruwe ubu ryujuje ibyangombwa bisabwa amabagiro; nk’uko umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere mu karere ka Nyamagabe, Mukarwego Umuhoza Immaculée abitangaza.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|