Nyamagabe: Abaturiye inkambi y’impunzi ya Kigeme baratabaza

Abaturage baturiye inkambi y’impunzi z’abanyekongo ya Kigeme iri mu Murenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe, barasaba kwimurwa vuba amazu atarabagwaho bitewe n’amazi y’imvura ndetse n’amazi avanze n’umwanda wo mu bwiherero abatera mu ngo zabo cyane cyane iyo imvura yaguye.

Abaturage batuye Umudugudu wa Gakoma, Akagari ka Kigeme, Umurenge wa Gasaka baratangaza ko ikibazo cy’amazi abatera aturutse mu nkambi bakimaranye igihe, kandi ko bafite ubwoba ko batimuwe vuba amazu yazabagwira.

Uwitwa Mariya Twagirayezu aravuga ko aho inkambi yubakiwe bagiye bakomeza kugira ikibazo cy’umwanda ubatera mu ngo ndetse n’amazu akaba agiye kubagwaho.

Yagize ati “baravidura bakatuviduriraho, bikaza bikamanuka hano mu rugo ntago tubona amazi yo kunywa, dore mba aha njyenyine nibantabare dore bankure aha dore ngiye gupfa”.

Umwanda wose uturuka mu nkambi umanukira mu baturage.
Umwanda wose uturuka mu nkambi umanukira mu baturage.

Festo Ntawigira nawe aravuga ko bari bakoze imiferege ibuza amazi kumanuka ariko nyuma bakayisiba bakirengangiza ingaruka azateza abaturage.

Yagize ati “none rero urareba uko amazi yadusenyeye gutya ndetse n’amatuwaleti (ubwiherero) yose iyo baviduye niho bayohereza, ubwo rero n’amatiyo (ibitembo) aturuka mu misarane iri mu nkambi uhereye ku bitaro yose hoherezwa iwacu imvura inaguye ari nijoro no gupfa twapfa.”

Bitewe n’umwuka mubi uzana n’amazi ngo iyo imvura yaguye ntibateka kubera umunuko ndetse byateje n’indwara bamwe mu bana, nk’uko Claudine Mukanyindo abivuga.

Yagize ati “iyi nkambi yatumennyeho ruhurura insenyera umusarane n’igikoni, iyo imvura yaguye ntiwateka ibiryo ngo ubirye kuko umunuko aba ari wose”.

Zimwe muri ruhurura zayobeje amazi yinjira mu ngo z'abaturage.
Zimwe muri ruhurura zayobeje amazi yinjira mu ngo z’abaturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Philbert Mugisha yatangaje ko bamwe mu baturage bari babangamiwe n’inkambi babariwe bakimurwa, ndetse ko n’abasigaye bazafashwa kwimuka.

Yagize ati “ku gisubizo kirambye cyane cyane kubasa nk’abaturiye inkambi no mu rwego rwo kugira ngo bisanzure ni uko twafatanya na minisiteri bireba kugira ngo babe bakimurwa”.

Biciye mu nzego zibishinzwe zifatanyije n’akarere, abaturage bizezwa ko ikibazo cyabo kirakemurwa vuba kugira ngo bavanwe mu kaga barimo.

Umwe mu misarane yasenywe n'amazi aturuka mu nkambi. Nyuma yo gusenyuka babaye bifashishije ubu buryo.
Umwe mu misarane yasenywe n’amazi aturuka mu nkambi. Nyuma yo gusenyuka babaye bifashishije ubu buryo.
Aho imiyoboro yari yacukuwe yasibwe bigatuma amazi amanukana umuvuduko ari menshi.
Aho imiyoboro yari yacukuwe yasibwe bigatuma amazi amanukana umuvuduko ari menshi.

Caissy Christine Nakure

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

abo baturage batabarwe amazi atararenginkombe kuko byabasenyera

russel yanditse ku itariki ya: 12-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka