Nyamagabe: Abaturage basanga hari ibikwiye guhinduka muri serivisi zo kwandikisha abana
Abaturage bagana serivisi zo kwandikisha abana mu bitabo by’irangamimerere ku rwego rw’imirenge basanga hari ibikwiye guhinduka mu itangwa ry’izi serivisi kugira ngo zirusheho kunozwa ndetse zinatangwe ku gihe.
Abagore n’abagabo twasanze kuri umwe mu mirenge yo mu karere ka Nyamagabe baje kwandikisha abana batangaje ko ubusanzwe basabwa kuba bafite icyemezo bahawe n’ikigo nderabuzima cyangwa ibitaro babyariyemo, ifishi bakingirizaho umwana ndetse bakanaherekezwa n’abagabo babo.
Aba bagore bavuga ko hari igihe nyuma yo kubyara abagabo bahita bajya hirya no hino guhahira ingo bigatuma bataboneka ngo baherekeze abagore babo, dore ko hari n’igihe umunsi bagiye gushaka izo serivisi batazibona bityo abagabo bakaba batabona uwo mwanya wo kugaruka. Ku bw’ iyi mpamvu, ngo hari igihe umuntu atakwandikisha umwana.
Ahishakiye Anne Marie ati “Hari gihe umara nko kubyara umugabo akaba yari afite akazi akigendera, ubwo bigatuma no kumwandikisha wanabyihorera kubera nyine utabishoboye nk’umugabo adahari cyangwa utanamufite. Kugira ngo bibe byakoroha njye mbona nko kukubwira ngo zana umugabo babikuraho ibindi byose ukaba wabikora, … ibyo ni ukuturushya cyane”.
Kuri uyu murenge kandi twanahasanze umugabo witwa Nsabimana Vincent wari waje kwandikisha umwana ariko ngo bikaba bitakunze kuko atasezeranye n’umugore we imbere y’amategeko.
Nsabimana avuga ko asanga bagakwiye kumwandikira umwana dore ko amwemera ndetse na Nyina, ibindi bakazaba babikora nyuma.
“Njyewe numvaga bari kunsayidira (kumfasha) bakamwandika, ariko hasabwa ko izo serivisi zose ntakoze nazabanza nkazikora,” Nsabimana.
Aba baturage kandi bavuga ko hari igihe bajya gusaba iyi serivisi bagasanga abayitanga badahari mu gihe baba basabwa kwandikisha abana bitarenze ibyumweru bibiri bavutse bitaba ibyo bakazacibwa amande. Basaba rero ko ku munsi wagenwe hajya hahora umuntu utanga iyi serivisi, dore ko babandika umunsi umwe mu cyumweru.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|