Nyamagabe: Abaturage basabye Perezida Kagame ko yakwemera gukomeza kuyobora u Rwanda
Ubwo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yasuraga abaturage b’akarere ka Nyamagabe tariki 19/02/2013, bongeye kumugaragariza ko bamukeneye nk’umuyobozi w’u Rwanda muri manda ya gatatu kuko hari byinshi yabagejejeho.
Uzabakiriho Elias, umuturage wo mu murenge wa Buruhukiro w’umuhinzi mworozi w’intangarugero uvuga ko yatangiye aboha ibitebo ubu akaba atunze imodoka zo mu bwoko bwa FUSO ebyiri n’ibindi byinshi yagezeho abikesha imiyoborere myiza ya Perezida Kagame.
Yamusabye ko yakwemera kongera kuyobora u Rwanda muri manda ya gatatu kuko ngo bamubonamo ubushobozi.

Mu magambo ye, Uzabakiriho yagize ati: “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika abaturage bantumye ngo mutwemerere mwongere muzaduhagararire muri manda itaha…. Mutugirire vuba turabizi ko imvugo ariyo ngiro ibyo ntibizatinde kuko turabemera kandi turabizera”.
Yakomeje agira ati: “Turabizi amategeko ararushya ariko abadepite nitwe tubashyiraho bazayahindure, kandi nibatabikora nitwe tubatora tuzashyiraho abandi bemera ko tuyahindura”.
Imanishimwe Ange, umusore w’imyaka 27 nawe atangaza ko ibyo Perezida Kagame yakoreye urubyiruko ari byinshi bityo akaba asanga akwiye kuzayobora iyindi manda ngo ubushobozi bwe bukomeze buteze imbere abaturage.

“Ibyo mwakoze ni byinshi, urubyiruko rwa Nyamagabe twishimiye kubereka amarangamutima dufite y’uko mwatugejeje ahakomeye, tukaba twifuzaga y’uko na manda ikurikiyeho mwayiyamariza tukabatora kuko tubona mufite ubushobozi”, Imanishimwe.
Abaturage bo hirya no hino mu gihugu ndetse na bamwe mu bayobozi bakomeje gusaba umukuru w’igihugu ko yakwemera kongera kubayobora muri manda itaha, gusa bisaba ko itegekonshinga ribanza guhindurwa kuko riteganya ko umukuru w’igihugu ashobora kuyobora manda ebyiri gusa, manda imwe ikaba imara imyaka irindwi.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
Wonderful HE! All Rwandans, we should welcome our president for the third mandate because his achievements are really approachable.But I wish he should be like our African hero Nelson Mandela, by giving chance to other players in team and stays professional and adviser of the country.
Our president is respected and he respect also him self, therefore he cannot base on citizens’ emotions to change the constitution. Remember that other jobs are waiting for him on International level, where by not only Rwandans will benefit,but also all Africans and the world in general.May god bless him with his family.
Ariko se (peter rukundo,mushyitsi,kalisa) niki mwita kugundira ubutegetsi ! 1.u Rwanda ni igihugu kigenga kdi kigendera ku mategeko
2.President ntabwo yigeze avuga ko aziyamamariza indi manda ; ariko tugize amahirwe nkabaturage tukabimusaba akabitwemererema kuyobora indi manda byaba ari imigisha kubanyarwanda n’u Rwanda twese kuko uriya musaza ni umuhanga kubatabazi mubimenye batajya bakurikirana uko ayobora ahubwo nabagira inama yo kuba interset yo kubimenya..!! nahanga yamanitse amaboko , bose baramwemera, bamugisha inama z’ibibazo byabo akabafasha bigatanga solutions nzima none mwe muravuga ngo ntazagundire ubuyobozi!! ahubwo mugize imana azabyemera kuko uriya musaza ni umu democratic cyane
ariko rore birangiye aba (peter,mushyitsi,kalisa) kuko ibi bavuga ntabwo babizi ninko kujya mu kizami cyi somo utigeze wiga! ariko burya iyo wize ukumva ; urabazwa ugasubiza neza! come on site you guys kuvugira hanze y’igihugu ntacyo bimaze!
Nyakubahwa perezida wa repubulika, wakoze byinshi kandi byiza cyane bishoborwa na bke mu bakuru b’ibihugu by’africa.Ariko nk’uko wari wabaye intangarugero mu bayobozi,wakabaye n’intangarugero mu kutagundira ubutegetsi,ukarangiza manda yawe neza ahasigaye ukaba intwari y’africa.Rwose ku bwanjye mbona wakuriza ibyo wemeye imbere y’abanyarwanda.Rwose wihindura itegeko nshinga,abo babigusaba bamwe muri bo baragushuka,ibiri ku rurimi n’ibiri ku mitima yabo biratandukanye.
Ndi umunyarwanda uba hanze, nkunda u Rwanda n’abanyarwanda bose,na Africa, kandi nshimira H.E Paul Kagame hamwe n’abenegihugu bose,uko bitanze bakomeje kwitanga bubaka igihugu cyacu bakiganisha ahenza,nza buri myaka 2, iyo nje ndahayoberwa. Igitekerezo cyange ni uko itegekonshinga ritahinduka kugira H.E Kagame agume ku butegetsi, byahesha isura mbi cyane u Rwanda kandi rumaze kumenyekana neza, ko ari ibisanzwe guhindura itegekonshinga muri Afrika, ni umuco mubi, H.E Kagame ni intwari kandi hari uburyo bwo gukomeza gukorera igihugu ariko tutagihesheje isura mbi isanzwe izwi kuri Africa yose. Murakoze
Njye mbona iriya ari propagande yo kugirango bahindure itegeko nshinga,kandi tuziko bimenyerewe muri afurika, naho kuvuga ngo niwe ushoboye kuyobora igihugu wenyine hari n abandi bakiyobora ahubwo akajya abagira inama,ntabwo ari byiza kugihugu kitwa ko kigendera mu mahame ya demokarasi guhindura itegeko nshinga buri kanya twakarebeye muri Amerika president amara manda 2 yaba yarakoze neza gute ntahindura itegeko nshinga.Kandi twibuke ko president Kagame ariwe wabyivugiye ko azayobora manda 2.
cyera mu isomo ry’ubureremboneragihugu batwigishije ko demokarasi ari "ubutegetsi bw’abaturage, butangwa n’abaturage kandi bukorera abaturage". None rero, ko twifuza ko Mzee wacu akomeza kutuyobora, iryo tegeko nshinga (ritakijyanye n’igihe tugezemo), intumwa zacu mu nteko nizirihindure bwangu naho ubundi turabakuraho ikizere basubire kuri sorowa!!
Muratangiye ngo nagumeho!! Murashaka intandaro yo guhindura Itegeko Nshinga Uganda ntikabarushe!! Jye naba proud yo kubona HE ashoje mandat ye akiruhukira agaharira abandi na we akaba umugishwanama mpuzamahanga nk’abandi bose. Ubu se ba Musoni, Rutaremara, Murigande, Kabarebe, ..... nabandi ntarondoye ntibamusimbura? Nari nibagiwe uwo nkunda cyane ari we First Lady! Yooo mama shenge, mbega ukuntu twaryoherwa no kubona uyu mubyeyi atuyoboye! Naho ibyo byo guhindura constitution ni bibi cyane.