Nyamagabe: Abahatanira gusimbura Dr. Bizimana muri Sena batangiye kwiyamamaza
Komisiyo y’igihugu y’amatora yatangije igikorwa cyo kwiyamamaza, aho abakandida bane bahatanira gusimbura Dr. Bizimana Jean Damascène mu nteko ishinga amategeko, umutwe wa Sena bahereye mu Karere ka Nyamagabe, ku wa 5 Gicurasi 2015.
Abakandida biyamamaza ku mwanya wa Senateri uhagarariye Intara y’Amajyepfo harimo Dr. Emmanuel Havugimana, Jean de la Croix Nkurayija, Zinarizima Diogène hamwe na Mucyo Jean de Dieu.

Charles Munyaneza, umunyabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu y’amatora, yatangaje ko abakandida bose babifuriza amahirwe kuko bose bafite ubushobozi kandi bagize n’ubutwari bwo kwifuza kuba batanga umusanzu mu kubaka igihugu.
Yagize ati “Dukurikije uko biyamamaza, bafite ubushobozi bwo kuba bajya mu nteko inshinga amategeko. Twababwiye ko bose tubifuriza gutsinda ariko na none tubabwira ko, ni nacyo tubatezeho, utazatsinda muri aya matora azakomeza gukorera igihugu cye”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Philbert Mugisha, wari uhagarariye Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, yatangaje ko abarebwa n’iki gikorwa bose bakwiye kukigira icyabo kikazagenda neza, kandi buri wese akamenya ko agaharariye abanyarwanda bose.
Yagize ati “Intego ni uko dukora amatora neza anyuze mu mucyo agasoza neza, abo duhaye isnhingano bakamenya ko bazihawe n’abanyarwanda kandi nabo bakazabikora mu nyungu z’abanyarwanda muri rusange, kugira ngo igihugu cyacu gikomeze gutera imbere”.

Ibikorwa byo kwiyamamaza bizakomereza mu tundi turere tugize Intara y’Amajyepfo bikazarangira tariki 27 Gicurasi 2015. Amatora nyir’izina azaba ku wa 29 Gicurasi 2015.
Dr. Bizimana Jean Damascène ugiye gusimbuzwa muri Sena aherutse kugirwa umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG).
Caissy Christine Nakure
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
aba bagabo bose barashoboye rwose uwo abatora bazaguhitamo wese jyewe ndabizi ko azabishobora
Umugabo Dr Emmanuel Havugimana, ni inararibonye! aritonda kandi azi gushishoza, ntahubuka, afite uburambe bwo kujya inama mukerekezo cyiza cyibereye Abanyarwanda. Rwose amajwi ni aye pe!
nanjye ndumva batoye Mucyo nta kibazo kuko ubunararibonye afite abujyanye muri senat byaba akarusho
choice iroroshye iranumvikana umwanya ni uwa Mucyo. sindagura ndashishoza. Congs in advance Mr Mucyo.