Nyamagabe: Abagore barasaba umwamikazi w’u Bwongereza gutegeka ko intwari yabo irekurwa

Abagize urwego rw’abagore mu karere ka Nyamagabe bandikiye umwamikazi w’u Bwongeleza bamusaba ko yategeka irekurwa rya Lt. Gen. Karenzi Karake bita “intwari” yabo, bavuga ko yagize uruhare mu kubohora u Rwanda rukava mu mateka mabi yakandamizaga umugore ubu akaba yarahawe ijambo.

Kuri uyu wa gatanu tariki 26 Kamena 2015, abagize y’inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Nyamagabe, banditse ibarwa isaba umwamikazi Elisabeth, basaba ko arekurwa kuko bashingira ko yagize uruhare mu kubohoza igihugu.

Abagize inama y'igihugu y'abagore mu karere ka Nyamagabe barasaba umwamikazi w'ubwongereza kurekura intwari yabo.
Abagize inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Nyamagabe barasaba umwamikazi w’ubwongereza kurekura intwari yabo.

Bamwe muri aba bagore batangaza ko babajwe n’icyemezo leta y’u Bwongereza yafashe igahagarika umwe mu babohoye igihugu, kikava mu ntambara n’amacakubiri kikaba kigeze ku iterambere.

Josephine Kabaganwa uturuka mu murenge wa Kitabi, avuga ko nk’abagore babajwe n’uko hadafatwa abasize bahekuye u Rwanda bari mu bihugu byo hanze.

Abagore barifuza ko Jenerari Emmanuel Karenzi Karake arekurwa hagafatwa abasize bakoze jenoside mu Rwanda.
Abagore barifuza ko Jenerari Emmanuel Karenzi Karake arekurwa hagafatwa abasize bakoze jenoside mu Rwanda.

Yagize ati “turifuza ko twebwe ibyifuzo byacu nanubu ndetse n’igihe cyose bizaba bitaraba ko, barekura uriya musirikari wahagaritse jenoside, ahubwo bagafata abajenosideri barimo bidegembya mu bihugu by’iburayi.”

Uwitwa Margarite Mukankuranga, uturuka mu murenge wa Cyanika, avuga ko Jenerali Emmanuel Karenzi karake akwiye kurekurwa, kuko yafatanije n’abandi kubohora igihugu kikava mu mage “umugore akaba afite ijambo.”

Margarite ntiyishimye abafashe uwagize uruhare mu kubohora igihugu kikava mu mateka mabi umugore agahabwa ijambo.
Margarite ntiyishimye abafashe uwagize uruhare mu kubohora igihugu kikava mu mateka mabi umugore agahabwa ijambo.

Ati “Nk’abagore yatugejeje kuri byinshi iyo ataza kurwana ngo umutekano uboneke, ni ukuvuga ngo abagore twari twatsikamiwe ku bw’ingoma ya mbere, mbere nta mugore wagiraga ijambo, iyo adafatanya n’abandi ngo tuve mu mateka mabi tujye mu meza ntago byari kubaho.”

Abagore bavuga ko batifuza uwabasubiza inyuma kandi bamaze kugera kuri byinshi, kandi bakaba barahawe ijambo, bakabasha kugira uruhare mu gushyiramubikorwa gahunda za leta zitandukanye.

Caissy Christine Nakure

Ibitekerezo   ( 1 )

nibyo bagushyize mu magara ntakindi wavuga kizima

deus yanditse ku itariki ya: 27-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka