Nyamagabe: Abafungiwe mu magereza badafite ibyangombwa byuzuye barizezwa gukorerwa ubuvugizi
Abadepite bo muri komisiyo y’uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside bijeje ubuvugizi imfungwa n’abagororwa badafite ibyangombwa byuzuye ngo baburanishwe, abarangije ibihano bagomba kurekurwa ndetse n’abafite ibindi bibazo bitandukanye bijyanye n’ifungwa ryabo.
Ku wa 19/02/2015, itsinda ry’abadepite bo muri komisiyo y’uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside ryasuye gereza ya Nyamagabe, ryijeje gukora ubuvugizi ku barangije ibihano ariko nta byangombwa bibyemeza n’abadafite ibyemezo bya gacaca.
Abenshi mu bafite ibibazo ni abafunzwe nta nyandiko zibafunga zihari, abarangije ibihano bakiri muri gereza ariko nta nyandiko zibyemeza zihari, abadafite inyandiko zibafunga nicyo baregwa bafunzwe na gacaca, ndetse n’abadafite imyanzuro y’imanza zaciwe n’inkiko Gacaca.

Depite Innocent Kayitare wari uyoboye iri tsinda yagize ati “hari abavuga bati koko twazanye igipapuro kidufunga gusa, tuzi igihe dufunze, ariko kugira ngo bazaturekure mu rukiko ni ngombwa ko tubona inyandiko y’urubanza, aho rero urumva koko, icyemezo cy’urukiko cy’uko yakatiwe tuzakora ibishoboka byose dukore ubuvugizi kiboneke”.
Yakomeje anenga abasa n’abavuga ibiri mu kirere, ariko ko nabo bazafashwa kubonerwa ibyangombwa byabo kugira ngo ibibazo byerekeranye n’ifungwa ryabo bikemuke.
“Hari abavugaga wumva ari nko gupima ikirere, ukumva aravuze ngo yaraje bahita bamufunga nta gipapuro na kimwe, kugira ngo umuntu abyemere biragoranye, kuko adafite igipapuro n’ubuyobozi bwa gereza ntibwamwakira, twakurikirana tukareba umuntu agashishoza,” Depite Kayitare.

Iri tsinda ry’abadepite kandi rirashima ubufatanye bwa gereza ya Nyamagabe na Croix Rouge yemeye kujya itanga ibyangombwa by’abafunzwe kera mu makomine kugira ngo ikibazo cy’abadafite ibyangombwa gikemuke.
Caissy Christine Nakure
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|