Nyamagabe: Ababyeyi barashima ibyo intore zo ku rugerero zakoze mu gihembwe cya kabiri
Ubwo hasozwaga igihembwe cya kabiri cy’urugerero mu karere ka Nyamaga kuwa 28/03/2014, ababyeyi bashimiye ibikorwa abana babo bari ku rugerero bakoze haba iwabo mu miryango ndetse n’ibifite inyungu rusange.
Nyirahabimana Dancille utuye mu mudugudu wa Nyarusange mu kagari ka Nyamugari mu murenge wa Gasaka aho muri Nyamagabe yavuze ko uru rubyiruko rurangije amashuri yisumbuye ruri ku rugerero rwatanze umusanzu ufatika mu kurimbisha umujyi wabo no gukangurira abaturage gahunda za Leta.

Yagize ati “Bubatse uturima tw’igikoni mu midugudu, bagiye bereka ababyeyi kororera mu bikumba mu mudugudu wacu, isuku mu ngo ndetse na hariya ku isoko ahahoraga imyanda kubera bayihamenaga mu kajagari ubu uhageze harasa neza pe!” Yongeyeho ati “Njye mbona ibikorwa by’izi ntore byaratumye umujyi wacu usa neza.”
Uyu mubyeyi ufite umwana uri ku rugerero avuga ko uretse kuba urugero rutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu, ngo runarinda abana kwiyandarika no kuba inzererezi muri iki gihe baba bavuye ku ishuri bataratangira ibikorwa bindi byo kwiteza imbere cyangwa ngo bakomeze amashuri.

N’ubwo bagiye kumara hafi ukwezi bari mu biruhuko, umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe Mugisha Philbert arasaba izi ntore kugira uruhare mu gutegura neza gahunda zo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ndetse no kuzagira uruhare mu migendekere myiza yacyo.

Yasabye uru rubyiruko ruributswa kwitabira ibikorwa by’amaboko mu miganda yo gufasha abarokotse Jenoside batishoboye no gutanga umusanzu wabo mu bikorwa byose byo kwitegura no kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni ku nshuro ya kabiri abarangije amashuri yisumbuye bari gukora urugerero, ubu bakaba barangije icyiciro cya kabiri cyatangiye tariki ya 06/01/2014, ikizakurikiraho kikazatangira tariki ya 21/04/2014.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|