Nyakiriba: Abagororwa bakiriye neza ingoboka bahawe nyuma y’inkongi y’umuriro
Abagororwa bari muri gereza ya Nyakiriba bavuga ko bishimiye uburyo Leta yabagobotse nyuma y’inkongi y’umuriro wibasiye inyubako ibyiri mu nyubako eshatu zigize iyi gereza, abantu batanu bakitaba Imana naho 64 bakajyanwa mu bitaro bya Gisenyi.
Inkunga yatanzwe na Minisiteri y’imicungire y’Ibiza n’Impunzi (MIDIMAR) yiganjemo isimbura ibyo abagororwa bari bafite byahiriye mu mazu birimo ibiringiti, imisambi, amahema, amajerekani, indobo, amasahani n’ibiyiko, ibikombe n’amasabune.

Umwe mu bagororwa nyuma yo guhabwa imfashanyo yagize ati “Nishimiye cyane Leta y’ubumwe ko yita ku baturage bayo, natwe imfungwa ikaba itwitayeho kandi turi abantu batagakwiye kwitabwaho kubera ibyaha twakoze”.
Nsengimana David nawe ufungiye muri iyi gerereza yagize ati “Jyewe nk’umugororwa, binyeretse ko Leta idufata nk’abandi baturage bayo kandi ko itekereza ko natwe turi abantu bafitiye igihugu akamaro”.

Umunyamabanga wa Leta muri MIDIMAR, Antoine Ruvebana, yatangaje ko bihutiye gutanga ubutabazi bwihuse, batanga ibikoresho bisimbura ibyatikiriye mu nkongi y’umuriro kugira ngo ubuzima bushobore kugaruka muri gereza ya Nyakiriba.
Ubwo umunyamabanga wa Leta muri MIDIMAR yasuraga gereza ya Nyakiriba nyuma y’umunsi umwe ifashwe n’inkongi y’umuriro, yatangaje ko MIDIMAR yateguye ubufasha bwo gusimbuza ibyangiritse bifite agaciro kari hagati ya miliyoni 160 na 200.

Uretse ibikoresho bikenerwa n’abagororwa, Minisiteri y’imicungire y’Ibiza n’Impunzi yatanze amahema azaba akoreshwa mu gihe hazaba hubakwa izindi nyubako zisimbura izangijwe n’umuriro.
Mu gihe muri gereza ya Muhanga yafatwaga n’inkongi byabaye ngombwa kwimura abagororwa bajyanwa mu zindi gereza, muri Gereza ya Nyakiriba ubuzima bwahise bukomeza nyuma y’inkunga yatanzwe na Minisiteri y’imicungire y’Ibiza n’Impunzi.

Komiseri mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe amagereza mu Rwanda, Gen Paul Rwarakabije, yatangarije abanyamakuru ko inkongi z’umuriro zimaze kwibasira gereza ebyiri mu mezi yikurikiranya hari amasomo bisigiye uru rwego birimo kwirinda inkongi no guteganya uburyo bwo guhashya inkongi igihe zibaye.
Ku mugoroba wo ku wa mbere tariki 7 Nyakanga 2014, amazu abiri yo muri gereza ya Nyakiriba yari zaungiyemo abagororwa 2700 yafashwe n’inkongi y’umuriro ariko kugeza ubu icyateye uwo muriro ntikiramenyekana. Muri rusange gereza ya Nyakiriba iri mu karere ka Rubavu ifungiyemo abantu 3973 basanzwe mu mazu atatu yubatse mu gihome.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|