Nyakinama: Basanze FDLR ariryo pfundo ry’ umutekano muke mu karere

Mu biganiro ku bijyanye n’ingorane zibangamira umutekano urambye mu karere, abasirikare bari gusoza amasomo y’ubuyobozi n’akazi ko mu biro y’ikiciro cyo hejuru basanze FDLR umutwe ugizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda ari ryo pfundo ry’umutekano muke mu karere.

Kuri uyu wa kane tariki 06/06/2013 ku munsi wa kabiri w’ibiganiro, biri kubera i Nyakinama mu karere ka Musanze, haganiriwe ku ngingo ebyiri z’ingenzi: Gukorera hamwe hagamijwe umutekano w’akarere "Towards Collective Regional Security”.

Iki kiganiro cyatanzwe na Dr. Jean Damascene Bizimana, Dr Ezekiel Sentama na Col Dr Emmanuel Ndahiro, bafata urugero rw’imiryango ibiri yo mu karere ariyo ICGLR na CEPGL, igamije kwimakaza umutekano, nyamara ngo ntabwo inshingano iyi miryango ifite irashyirwa mu bikorwa yo kwimakaza umutekano w’ibihugu binyamuryango ndetse n’uw’abaturage.

Byagaragaye kandi ko ibihugu binyamuryango bigize iyi miryango iyabyo, kandi ikazamurirwa ubushobozi n’ibi bihugu, hakanirindwa ukwivanga kw’amahanga umutekano urambye wagerwaho mu karere.

Abasirikare biga mu ishuri rya Nyakinama bakurikiye ibiganiro.
Abasirikare biga mu ishuri rya Nyakinama bakurikiye ibiganiro.

FDLR yagaragaye nk’ipfundo ry’umutekano muke mu karere. Umuryango w’Abibumbye, Umuryango w’ubumwe bwa Afrika, uw’Ubumwe bw’Uburayi na ICGLR yafashe ibyemezo bigamije guhashya FDLR, nyamara ntabwo birashyirwa mu bikorwa.

Ingengabitekerezo ya Jenoside n’udutsiko tw’abenegihugu baba mu mahanga bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bashyigikiwe n’imiryango itandukanye itegamiye kuri Leta hamwe na bamwe mu batuye ibihugu byateye imbere, bakomeje guhungabanya umudendezo w’u Rwanda by’umwihariko n’uw’akarere muri rusange binyuze mu ma raporo y’ibinyoma, ayobya abantu kandi akwirakwiza urwango.

Ingingo ya kabiri yavugaga ku bijyanye no gucunga umutekano bijyanye n’igihe tugezemo mu karere k’ibiyaga bigari "Contemporary Security Dynamics in the Great Lakes Region: Way Forward”, cyatanzwe na Col Francis Mutiganda hamwe na Ambassador Valence Munyabagisha, ahaganiriwe ku bitera umutekano muke n’uko byakomwa mu nkokora.

Prof. Shyaka Anastase, umuyobozi w'ikigo cy'igihugu cy'imiyoborere atanga ikiganiro i Nyakinama.
Prof. Shyaka Anastase, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere atanga ikiganiro i Nyakinama.

Kuva tariki 05/06/2013, Ishuri rikuru rya gisirikare riherereye i Nyakinama ryakiriye ibiganiro by’iminsi ibiri bifite umutwe ugira uti: “Inama ku mutekano w’igihugu; imbogamizi zo mu gucunga umutekano bijyanye n’igihe tugeze mo: Umwihariko wa Afrika” "National Security Symposium on Contemporary Security Challenges: African Perspective".

Ibi biganiro byafunguwe ku mugaragaro na minisitiri w’ingabo Gen. James Kabarebe, byanitabiriwe n’abayobozi bakuru b’ingabo z’igihugu ndetse n’abinzego bwite za Leta nka Lit. Gen. Charles Kayonga, umugaba mukuru w’ingabo, Prof. Shyaka Anastase umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere, Ambassador Valence Munyabagisha n’abandi baturuka mu karere no muri Afrika.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

uyu mutwe uramutse udahari cyangwa se igihe cyose warwanywa bivuye inyuma, amahoro yataha muri kano gace, kuko impagarara z’umutekano mucye zose niho zituruka, kandi ni nayo ntandaro y’intambara zose zigaragara muri kano gace k’ibiyaga bigari

magambo yanditse ku itariki ya: 7-06-2013  →  Musubize

ntagushidikanya dore FDLR niryo pfundo ry’umutekano mucye muri aka gace, igihe cyose uyu mutwe wahashywa nta gushidikanya ko umutekano waboneka muri kano gace, ibi rero bigomba gushyirwamo imbaraga n’umuryango mpuza mahanga ariko na none ingabo z’u rwanda zigakomeza kuryamira amajanja ziteguye ko umwanzi ashobora kuzica mu rihumye maze zikangiza umutekano w’abanyagihugu.

Mabano yanditse ku itariki ya: 7-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka