Nyakinama: 23 barangije amahugurwa biteguye kujya mu butumwa bw’amahoro
Abanyafurika 23 barimo n’Abanyarwanda barangije amahugurwa y’ibyumweru bibiri i Nyakinama mu karere ka Musanze, baravuga ko biteguye kuba batangira gutanga umusaruro mu butumwa bw’amahoro igihe cyose bagirirwa ikizere.
Ubwo basozaga aya masomo kuri uyu wa Gatanu tariki 20/09/2013 i Nyakinama, bavuze ko amasomo bahawe yiyongera ku bumenyi bakuye mu mashuri ndetse no mu kazi gatandukanye bakoraga bituma bumva batanga umusaruro igihe bagirirwa ikizere n’ibihugu baturukamo.

Monica Ndakoze waturutse mu gihugu cy’uburundi, avuga ko ibyo avanye i Nyakinama, uretse no kuba bizatuma akora umurimo wo kubungabunga amahoro nta nkomyi, ngo ashobora no gufasha abandi, baba abasirikare abapolisi n’abasivile.
Ati: “N’ubwo amahoro muri iyi Afurika yacu agifite ikibazo, hari ikizere ko azaboneka kandi arambye cyane ko abantu bari guhugurwa kuri gahunda nk’izi.”

Col Jill Rutaremara, umuyobozi w’ishuri Rwanda Peace Academy, ryahaye amahugurwa aba bantu, avuga ko Afurika ifite intego yo kwishakira ibisubizo, u Rwanda rero muri iyo gahunda ngo rukaba rukora imirimo irimo no gutanga amahugurwa.
Ati : “Ibibazo bijyanye n’umutekano mucye bikemurwa n’abasirikare, abapolisi ndetse n’abasivile. Abasivile rero bari barasigaye inyuma kuko abandi bo bari basanzwe bahugurwa. Niyo mpamvu aba bahuguwe.”

Akomeza asobanura bimwe mu byo aba bantu bamaze ibyumweru bibiri biga, birimo umurimo umusivile akora mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, kumenya uko aho umuntu yitwara ku banyagihugu, kumenya ibijyanye n’ibisasu kuko akenshi biba bikinyanyagiye n’ibindi.
Nyagah Mugo waturutse muri Kenya, avuga ko yishimira ko babashije gushyira mu bikorwa byinshi mu byo bize, ndetse no gukorana n’abantu baturuka mu bihugu bitandukanye, bityo ngo ubunararibonye bahakuye ni ubw’agaciro kanini.

Ati : “Ubu rwose navuga ko twiteguye kuba twatangira akazi ko kubungabunga umutekano. Wenda tugezeyo nibwo twavuga ko hari ubundi bumenyi dukeneye, ariko kugeza ubu ubwo dufite buratwemerera gutangira.”
Brig. Gen. Andrew Rwigamba, ushinzwe imibanire n’ingabo z’amahanga mu ngabo z’u Rwanda, yibukije aba bantu ko ubwo bavuye muri aya mahugurwa, bategerejweho kugira uruhare mu kugarura amahoro haba muri Afurika ndetse no hanze yayo, bibuka ko umutekano n’amahoro bigendana.
Ati: “N’ubwo amakimbirane hagati y’ibihugu yagabanutse, hari ibikibangamiye amahoro n’umutekano muri Afurika nk’amakimbirane ashingiye ku moko, ku bukungu n’ibindi. Ndibwira ko mwemeranya nanjye ko tutavuga iterambere nta mutekano ndetse ntitwavuga umutekano nta terambere.”
Aba bantu 23 baturuka mu bihugu nka Kenya, Uburundi, Djibouti, Seychelles, Somalia, Uganda, Sudan n’u Rwanda.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Africa cyane cyane uRwanda ni twe tugomba kwishakira ibisubizo, kuko akimuhana kaza invura ihise!!Hamwe n’ubumenyi abahuguwe bakuye hariya, turizera ko bazatugeza kuri byinshi.