Nyagatare: Umwana yagabiye Perezida Kagame inuma ngo amushimira ko yazanye Mutuel de Santé
Manirarora Pacifique, umwana w’umukobwa ufite imyaka umunani y’amavuko wiga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza akaba azwi ku kabyiniriro ka Mutuel, yagabiye Perezida Kagame inuma amushimira ko yazanye gahunda y’ubwisungane mu kwivuza.
Se wa Manirarora yasobanuye ko impano uwo mwana yahaye umukuru w’igihugu yakomotse ku kuba uwo mwana yararwaye akazahara ariko bakaza kumuvuza agakira bifashishije ubwisungane mu kwivuza (mutual de santé).
Ikiganiro cy’ababyeyi ngo cyakoze Manirarora ku mutima ahita afata icyemezo cyo kwigomwa inuma imwe mu numa ebyiri yari atunze akitura Perezida Kagame watumye akomeza kubaho; nk’uko se usanzwe ari umuyobozi w’umudugudu wa Mahoro mu Murenge wa Katabagemu, yabisobanuye ubwo yari mu nteko y’akarere yateranye tariki 05/09/2012.

Gakomaho Prudence yagize ati “Umwana yumvise nganira na mama we tuvuga ko iyo tutagira mutuel aba yarapfuye kuko tutari kubona amafaranga yo kumuvuza arambaza ati ‘Papa ni nde wazanye mutuel’ tumubwiye ko ari Perezida Kagame ahita avuga ko amugabiye inuma mu numa ze atunze.”
Inuma Manirarora Pacifique yahaye Perezida Kagame Paul ifite agaciro k’amafaranga 3000 nk’uko twabitangarijwe na se umubyara.
Niyonzima Oswald
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
mbega umwamwiza cyane nanjye uwomwana azaze muhe inkoko
jye nshaka kumenya uwomwana bamuhebyiki nyuma yaho murakoze umuyobozi wacu ntacyo tutazamkorera kuko nawe ibyiza abitwifuriza