Nyagatare: Umuyobozi w’Akarere yasabye imbabazi abo bakorana
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Sabiti Atuhe Fred, utemerewe kongera kwiyamamariza kukayobora, yasabye imbabazi abakozi bakoranaga ku wo baba barahanganye.
Sabiti yari amaze imyaka 7 ayobora akarere ka Nyagatare n’imyaka 15 ari mu nama njyanama.

Itegeko ntirimwemerera kongera kuyobora akarere kuko ashoje manda 2 yemererwa.
Mu nama njyanama ya nyuma isanzwe isoza igihembwe cya kane cy’umwaka, yabaye kuri uyu wa 24 Mutarama, Sabiti yasabye imbabazi abakozi bakoranye mu myaka 7 ari umuyobozi.
Ati “Uwo twaba twaragonganye ambabarire byari ku nyungu z’abaturage si izanjye nka Sabiti. Nsabye imbabazi buri wese wumva ko namubangamiye.”
Mu byo yishimira asize agezeho, ngo ni imyumvire y’abaturage ku bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, aho yahindutse ikaba myiza ku buryo bamwe bamenye kubikora kijyambere.
Agira ati “Umuhinzi yari amaze kumenya akamaro ko guhinga neza no kongera umusaruro ndetse n’umworozi wororaga gakondo, yarahinduye ajya muri kijyambere. Ibyo biranshimishije cyane.”
Ku rundi ruhande ariko, ngo ajyanye ideni ry’uko agiye atabashije kugeza amazi meza ku baturage.
Ngo yari afite intego y’uko nibura yasoza manda ze, abaturage bose bafite amazi none agiye abaturage 60 ku ijana ari bo babasha kubona amazi.
Ikindi agiye adakoze yifuza ko uzamusimbura yazashyiramo imbaraga ngo ugushishikariza abaturage kurushaho kwizigamira.
Biteganijwe ko kuri uyu wa 29 Mutarama 2016, abayobozi bose b’uturere ndetse n’abajyanama ari bwo bahagarika imirimo bagategereza amatora.
Ohereza igitekerezo
|
Sabiti yari umuyobozi w’icyerekezo tuzahora tumwibuka ku iterambere yaramaze kutugezaho jules uvugako ntacyo yakoze ni impumyi cyangwa imihanda amavuriro centre de sante sinakubwira kimwe na poste de sante kumidugudu nutugali isoko na gare bya kijyambere ntahandi wabisanga ureste inyagatare,igishanga cya mbere mubunini cyumuceri ntahandi wagisanga ureste inyagatare hoteli y’inyenyeri 5 isuku ku mihanda nibindi byinshi inka zakijyambere nubuhinzi bugezweho ntawundi tubikesha uretse sabiti centre zubucuruzi zivuguruye nka Matimba Rwimiyaga,Rukomo Mimuri na Karangazi,Musheri na Rwepasha naho ntitwahibagirwa Kaminuza sinakubwira Jules ushobora kuba uri muri Diaspora.
Harya Omar we mfasha kumenya neza, muri iyo myaka 15 yose SABIITI ari mubafata ibyemezo;
1. Umuhanda mushya wubatswe nuwuhe?
2. Ivuriro rishya ryubatswe hehe kandi imirenge ya Karangazi, Rwimiyaga na Mukama bahora bataka amavuriro.
3. Inzara yabaye akarande muri Rwimiyaga
4. Niki cyakozwe ngo urubyiruko rwa Nyagatare rukomeza gucikira i Kigali rugabanuke (Rural-urban migration).
Ahubwo Nyagatare na Gatsibo dufatire kutundi turere si non tuzakomeza kwakira abava mutundi turere.
Rwose uwo muyobozi Imana imuhe lmigisha kubera kwicisha bugufi asaba imbabazi uwo yaba yarabangamiye wese. Ntabwo ari buri muntu ubishobora. Twibuke ko ukora anakosa. Kandi tumushimiye ibyo yagejeje ku baturage uko imbaraga ze zanganaga. Abandi bakomereze aho yarageze.
woya Marylebone nawe arimwikipe icyinda
nukobidashoboka ngo agumeho nukuri yarumuyobozi mwiza yakabaye atugeza Mir2020 agiye atadushyiriye kaburimbo mumihanda yo muri caritsiye tuzamukumbura