Nyagatare: Imiryango y’ababuriye ababo mu mpanuka y’inzu y’igorofa yaguye izahabwa impozamarira

Abantu batandatu batandatu baguye mu mpanuka y’igorofa iherutse kugwa mu mujyi wa Nyagatare, bazishyurwa amafaranga y’impozamarira, nyuma yo gusanga nyir’inzu yari afite ubwishingizi bw’abantu 10.

Raporo iherutse gukorwa n’impuguke ryashyizweho ngo rigenzure icyateye iyo nyubako kugwa tariki 14/05/2013, ryemeza ko iyo nzu ya Geoffrey Barigye, yari irimo gukoramo abantu bagera kuri 36 yari ishinganishije mu isosiyete y’ubwishingizi ya SORAS.

Kayiranga (iburyo), umunyamategeko muri RHA, avuga ko igenzura ryasanze nyir'igikorwa yari afite ubwishingizi bw'abakozi 10.
Kayiranga (iburyo), umunyamategeko muri RHA, avuga ko igenzura ryasanze nyir’igikorwa yari afite ubwishingizi bw’abakozi 10.

Iyi raporo yashyizwe hanze kuwa Kane tariki 06/06/2013, ishyizwe hanze na Prudent Kayiranga, umujyanama mu by’amategeko mu kigo cy’igihugu gishinzwe imyubakire, Rwanda Housing Authority.

Kayiranga yavuze ko ababuriye ababo muri iyo mpanuka bazagira icyo babona babifashijwemo n’ubwo bwishingizi bw’abantu 10 nyir’inyubako yari yarashinganishije. Yasabye ababuriye ababo muri iyo mpanuka gukurikirana mu bugenzuzi bw’umurimo bukabafasha gukurikirana muri SORAS.

Gusa yavuze ko ntawakwemeza neza niba ubwo bwishingizi bwarakozwe neza, kuko hagaragaye amafotokopi y’ubwishingizi gusa.

Cyakora akavuga ko icyo kibazo cyagejejwe ku mugenzuzi w’umurimo anasabwa kubwira ababuriye ababo muri iyo mpanuka gukurikirana muri SORAS, kugira ngo bahabwe impozamarira.

Barigye ku giti cye ariko anafite n’ikigo cy’ubwubatsi. Yari afite andi masoko yo kubaka, nk’uko umuyobozi w’intara y’uburasirazuba Odette Uwamariya yabivuze.
Urugero yatanze ni nka Guest House yo mu karere ka Gatsibo yari ari kubaka, yari yaratsindiye iryo soko abinyujije muri icyo kigo cye cy’ubwubatsi.

Nyuma y’impanuka ya Nyagatare Barigye ngo yabujijwe gukomeza kubaka iyo Guest House, kugira ngo habanze harebwe niba yo yarubatswe mu buryo bukwiye.

Umuyobozi w’intara y’uburasirazuba avuga ko hakozwe igenzura rigamije kureba niba yarabonye iryo soko mu buryo bwemewe n’amategeko, ubuyobozi bw’intara bukaniyambaza ikigo cy’igihugu cy’imyubakire, Rwanda Housing Authority, kugira ngo kigenzure iyo imyubakire y’iyo Guest House yari ikiri ku rwego rwa fondasiyo.

Yavuze ko igenzura ryasanze yarabonye isoko mu buryo bwemewe n’amategeko, ariko anavuga ko ubuyobozi bw’intara bwigiriye inama y’uko bishobotse hagenzurwa amazu yose Barigye yubatse harebwa ubukomere bwa yo.

Yakomeje avuga ko hanarebwa niba yarubatswe hubahirijwe ibintu byose bisabwa mu rwego rwo kwirinda ko havuka andi makosa nk’ayabaye ku nyubako y’amagorofa ane yaguye i Nyagatare.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka