Nyagatare: Ikiraro cya Kazaza cyarafunzwe
Abaturage bakoresha ikiraro cya Kazaza barifuza ko cyasanwa kuko cyahagaritse ubuhahirane. Uubuyobozi bw’umurenge wa Rwempasha buvuga ko kigiye gusanwa by’agateganyo, kigasanwa ku buryo burambye mu ngengo y’imari y’umwaka utaha izatangira muri Nyakanga.
Iki kiraro kiri hejuru y’umugezi w’umuvumba gihuza utugali twa Gasinga na Kazaza twose two mu murenge wa Rwempasha. Kuva imbaho zikiriho zakwangirika, ububahahirane bw’abaturage bwarahagaze kuko nta modoka yacaho uretse amagare na moto. Ibi ngo byateje ibihombo ku baturage.
Uretse n’ibyo ariko ngo n’abakeneye serivise ku murenge bo mu tugali twa Gasinga na Kabare birabagora nk’uko bisobanurwa na Gakuru James uyobora umurenge wa Rwempasha.
Musoni Sotheri uvuga ko iyo iki kiraro kiza kuba ari kizima atakikoreye ifumbire kuri moto ahubwo aba yakoresheje imodoka. Ati “Ubundi ncuruza ifumbire. Iki kiraro cyanteje igihombo kuko ifumbire natwaraga ingunga imwe ubu nyitwara kuri moto inshuro nyinshi.”
Umuyobozi w’umurenge wa Rwempasha avuga ko ikibazi bakimenyesheje akarere basaba ko cyasanwa kuko umurenge udafite ubushobozi. Uyu muyobozi rero akaba yizeza abaturage ko iki kiraro kizasanwa mu ngengo y’imari y’umwaka utaha izatangira muri Nyakanga uyu mwaka.
Koperative y’aborozi yemeye kwishyura amafaranga ibihumbi 300 n’abaturage bakaba bakusanya andi angana nk’aya kugira ngo hashyirweho imbaho nshya mu gihe bagitegereje ko akarere kagisana kuburyo burambye.
Iki kiraro cyuzuye ngo gishora gutwara amafaranga asaga miliyoni 20. Uretse kuba gihuza utugali two muri Rwempasha, kinahuza uyu murenge n’uwa Musheli ndetse kikaba kinakoreshwa n’abanya-Uganda baje mu Rwanda ahanini bagana mu mirenge ya Rwimiyaga na Musheli.
Dan Ngabonziza
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|